Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Suède rwiyemeje kurushaho kumenyekanisha u Rwanda rubinyujije mu guteza imbere bimwe mu biranga umuco nyarwanda.

Benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda bajya mu mahanga ku mpamvu zitandukanye ariko akenshi bajyanwa n’amasomo.

Hari abakeka ko abanyarwanda iyo bagiye hanze ikiba gisigaye ari ukwiga imico y’abazungu kugira ngo babone uko bahabo.

Nyamara kuri uyu wa Gatandatu ubwo urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Suède rwahuriraga mu Mujyi wa Stockholm ngo ruganire runamenyena, rwafashe umwanzuro wo gukomeza kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga no kuwuteza imbere.

Muri iyi nama ya mbere y’urubyiruko yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suède, abayitabiriye biyemeje guteza imbere ibikorwa by’Umuganda, Umuganura n’ibindi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède,Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yibukije urwo rubyiruko ko rufite amahirwe kuba rufite igihugu cyiza, arusaba gukora ibishoboka byose rukabyaza umusaruro ayo mahirwe, rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Amb.Nkulikiyinka yasabye urwo rubyiruko kwiga neza, rukazajyana ubumenyi rwahashye iwabo kuhateza imbere.

Urubyiruko rwitabiriye iyo nama rwishimiye guhura rukamenyana dore ko hari benshi batari baziranye.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye byamutwaye amasaha 15 muri gari ya moshi kugira ngo agere ahabereye inama, ariko avuga ko byamushimishije guhura n’abandi bana b’u Rwanda.

Yagize ati “Nta kuntu nari kubura aho abandi bateraniye ngo menyane n’urundi rubyiruko rw’Abanyarwanda kandi twungurane n’ibitekerezo.”

Urubyiruko kandi rwasobanuriwe amahirwe ari mu Rwanda, gahunda za Leta n’ibindi.

Muri iyo nama hafatiwemo indi myanzuro itandukanye irimo kugirana imishyikirano n’urubyiruko rwo mu Rwanda ngo barebe ibyo bafatanya gukora, kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Suède n’ibindi.

Ambasade y’u Rwanda yiyemeje gutera inkunga urwo rubyiruko mu bikorwa byarwo biteza imbere cyangwa bimenyekanisha igihugu.

Hanatowe akanama k’abantu batanu gashinzwe gutekereza ibikorwa byakorwa byubaka urubyiruko.

 

Urubyiruko rwiyemeje kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga

 

Urubyiruko rw’u Rwanda muri Suède rwasabwe guhaha ubumenyi buzateza imbere u Rwanda

 

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/suede-urubyiruko-rw-u-rwanda-rwiyemeje-kurushaho-kumenyekanisha-umuco-nyarwanda