http://gov.rw/IMG/jpg/rwanda-logo.jpg                                                

Ku Banyarwanda mwese mutuye mu mijyi ya Paris na Lyon no mu nkengero zayo,                          

Bavandimwe,

Nejejwe no kubashimira mu izina ryanjye bwite no mu izina rya Leta y’u Rwanda, kuba mwaritabiriye ibiganiro kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » byabereye i Paris n’i  Lyon kuwa 5 no kuwa 6 Werurwe  2016.

Ndabashimira uburyo mwigomwe inshingano zinyuranye mufite mukitabira ibi biganiro bigamije gushimangira ubumwe twubakira ku mateka yacu nk’Abanyarwanda.

Mboneyeho gushimira inshuti z’u Rwanda zitahwemye kudutera inkunga mu myiteguro y’iki gikorwa, hamwe n’Abanyarwanda bifuzaga kwitabira ibi biganiro ariko batabonetse kubera impamvu zinyuranye.  Nkaba mbashishikariza gukurikira incamake y’ibiganiro twagize kuri uyu murongo :

target= »_blank » rel= »noreferrer »>https://

Ndangije mbasaba gukomeza uwo muco wo gukunda igihugu cyacu kandi mbizeza gukomeza ubufutanye muri gahunda zishimangira iterambere n’ubumwe bw ‘Abanyarwanda

Mbifurije amahoro.

Posté le 09/06/2016 par rwandaises.com