Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko mu minsi ibiri ishize Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwasabye u Rwanda guta muri yombi Perezida wa Sudani Omar Al Bashir ariko rubyima amatwi.

Inama ya 27 ya AU yatangiye i Kigali ku Cyumweru tariki 10 ikazarangira kuwa 18 Nyakanga 2016, Perezida Bashir yamaze kwemeza ko azayitabira.

Kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 Nyakanga nibwo hategerejwe inama yaguye ya AU, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahoze ari abaperezida, ba ambasaderi muri AU, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’imiryango inyuranye muri Afurika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda nta burenganzira rufite rwo gufata Perezida Bashir.

Yagize ati “Ni ikibazo cyoroshye, U Rwanda rwakiriye abayobozi ba Afurika batumiwe na AU, kandi umuntu wese watumiwe azaba ari hano i Kigali, ahawe ikaze kandi azarindwa n’iki gihugu. Perezida Bashir ni umuyobozi w’igihugu cya Afurika, yaratumiwe kandi ashobora kuza muri iyi nama. Nk’igihugu cyakiriye tuzakira uwo ari we wese.”

“Icya kabiri, u Rwanda ntirwasinye ku masezerano ya Roma, bityo nta burenganzira rufite bwo kugira ngo rute muri yombi umuntu uwo ariwe wese ariko ubusabe bwa ICC kuri guverinoma y’u Rwanda mu minsi ibiri ishize, twabufashe nk’ubushaka kuturangaza kandi twari duhuze cyane ku buryo tutari kubona umwanya w’ibyo bintu.”

Muri iyi nama ya AU byitezwe ko ibihugu bya Afurika biri muri ruriya rukiko bizaganira ku kwivanamo, ikintu Mushikiwabo avuga ko ari uburenganzira bw’ibyo bihugu.

Ati “Kwivanamo ni uburenganzira, ibihugu byishyizemo ku bushake, ndumva bishobora kwivanamo binyuze mu nzira izo arizo zose ziteganywa n’amasezerano ya Roma.”

U Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside, ngo kudata muri yombi Bashir si ukumukingira ikibaba kuko rudashyigikiye ko abanyabyaha bahanwa.

Ati “Icyo navuga, ubucamanza mpuzamahanga burimo politiki. U Rwanda nk’igihugu kiri muri AU, turubahiriza mu buryo bwose ibyemezo byawo. Wasabye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko abakuru b’ibihugu igihe bari mu kazi bafite ibyaha baregwa, bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe baviriye mu mirimo… turubahiriza cyane amabwiriza y’abakuru b’ibihugu bya Afurika.”

Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rudaharanira ko abayobozi badahanwa, ariko iyo ubucamanza bujemo politiki “tugomba guhagarara tukabitandukanya.”

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko umuyobozi wese uzaza mu Rwanda muri AU azarindwa

Perezida Bashir ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rumukekaho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na Jenoside, byakorewe mu gace ka Darfur kuva mu 2003 nyuma y’uko inyeshyamba zigumuye zivuga ko guverinoma ye yitaye ku barabu ikirengagiza ako gace.

Impapuro za mbere zo kumuta muri yombi zatanzwe na ICC kuwa 4 Werurwe 2009, iza kabiri zitangwa kuwa 12 Nyakanga 2010. Ashakishwa hamwe na guverineri wa Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru, Ahmed Haroun, icyo gihe we yari Minisitiri w’Umutekano.

Mushikiwabo yavuze ko ICC yagiye muri politiki kurusha ibijyanye n’ubutabera mpuzamahanga.

Ati “ Nta kuntu wasobanura ko imyaka igiye kuba 15, abajyanwe muri ruriya rukiko basabirwa gucibwa imanza ari Abanyafurika.”

Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bikomeye ku Isi bifite uburyo birukoreshamo, ariko ngo ibihugu bya Afurika bigomba kwamagana ibyaha bihanirwa muri urwo rukiko, ndetse ko Afurika iri gushyira imbaraga mu rukiko rwa Afurika ruheruka gucira urubanza Hissene Habre wahoze ayobora Tchad, rukorera muri Senegal.

Inkuru bifitanye isano: Perezida Bashir wari ufatiwe mu nama ya AU muri Afurika y’Epfo azitabira iy’i Kigali

 

 

 

Mushikiwabo yavuze ko ICC yibasira abanyafurika

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

 

Umwe mu Banyamakuru bitabiriye iki kiganiro abaza ikibazo

 

 

Amafoto: Mahoro Luqman

Yanditswe kuya 14-07-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi na Cyprien Niyomwungeri

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icc-yasabye-u-rwanda-gufata-bashir-rubitera-utwatsi

Posté le 14/07/2016 par rwandaises.com