Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abakekwaho kuyigiramo uruhare batarashyikirizwa ubutabera, bamwe muri bo bakaba barahinduye amazina yabo cyangwa indi myirondoro yabo bagamije gusibanganya ibimenyetso no kwiyoberanya ngo bataryozwa ibyo bakoze.
Ibihugu byiganjemo cyane ibyo ku mugabane wa Afurika bikunda kuvugwaho kubakingira ikibaba, kwirengagiza nkana no guseta ibirenge ku busabe bw’u Rwanda bwo kubata muri yombi ngo baburanishwe ku byaha bakekwaho gukora.
Muri iyi minsi ugarukwaho cyane ni Murekezi Vincent wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba ari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda na Polisi Mpuzamahanga. Uyu aherutse guhabwa imbunda na pasiporo nshya muri Malawi nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu.
Amanyanga muri pasiporo ya Murekezi
Murekezi yahawe pasiporo ya Malawi ifite nimero MA606888 mu buriganya kuko bivugwa ko yatanze ruswa mu nzego z’abinjira n’abasohoka mu 2011, ayihabwa ku izina rya Vincent Banda ukomoka mu gace ka Mbeya muri Tanzania.
Ikinyamakuru Nyasa Times cyaje kubona kopi ya pasiporo Murekezi yakoreshaga mu Rwanda, ifite numero Pc 939663, igaragaza ko yavukiye i Ngoma mu karere ka Huye nubwo itavugwaho rumwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwemeza ko ari impimbano.
IGIHE yabajije uru rwego ibyerekeye ibyangombwa by’inzira birimo na kopi ya pasiporo ya Murekezi ifite nimero Pc939663 maze Butera Yves, Umuvugizi w’uru rwego agira ati “ Nta pasiporo ifite izo nimero (PC939663) twatanze nk’urwego rushinzwe gutanga ibyangombwa by’inzira mu Rwanda; biragaragara ko iyo pasiporo ari impimbano.”
Minisitiri w’umutekano muri Malawi na we aherutse gutangaza ko agiye kwiga byimbitse ku byangombwa bya Murekezi no ku ruhare rwe muri Jenoside.
Murekezi arashakishwa…
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yemereye IGIHE ko ubutabera bushakisha Murekezi kubera uruhare ashinjwa muri Jenoside.
Yagize ati “Nibyo turamushakisha, twakoze inyandiko zisaba ko afatwa muri 2009 tuzohereza Malawi ndetse hari nizo twohereje Zimbabwe muri 2011 nabwo twamenye ko ajya ajyayo kuhakorera.”
Murekezi akurikuranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byo kwica no kurimbura nkibyaha byibasiye inyoko muntu. Hari n’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no gucura umugambi wa jenoside.
Ibyaha yabikoreye muri Butare-Ngoma, cyane mu yahoze ari segiteri Tumba. Ari mu bayoboye ibitero, kugenzura za bariyeri, gukoresha inama n’ibindi bikorwa.
Murekezi yahamijwe ibyaha n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Tumba rumukatira adahari gufungwa burundu.
Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabera isomo ibihugu byinshi
Ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakekwaho Jenoside, bifite byinshi byakwigira kuri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntibyihanganire ababyihishemo ku iturufu yo guhindura imyirondoro.
Ubutabera bwa Canada buherutse gutanga urugero rwiza bwohereza mu Rwanda, Henri Jean Claude Seyoboka, ukekwaho Jenoside. Imwe mu mpamvu yatumye yoherezwa ni uko yagiye muri Canada nyuma yo gutoroka igisirikare cya EX-FAR akanyura muri RDC, agasaba kujya muri Canada muri Kamena 1994 ngo asange umugore n’umuhungu we bari batuyeyo.
Mu 1995 yabonye pasiporo mpimbano yamugejeje muri Canada ahita yaka ubuhunzi ariko ahisha ko yari umusirikare afite ipeti rya Sous-Lieutenant.
Amanyanga yo gukoresha ibyangombwa mpimbano no guhisha ko yari umusirikare, ni bimwe mu byagendeweho hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha akekwaho.
Muri leta Zunze Ubumwe za Amerika naho hakomeje urubanza rwa Gervais Ken Ngombwa ukekwaho ibyaha bya Jenoside, kuri ubu akurikiranyweho kwaka ubwenegihugu bwa Amerika mu buriganya.
Kugeza ubu icyo gihugu kimaze kohereza mu Rwanda abantu bane, kubera kubeshya ku byangombwa byabo ngo bahabwe uburenganzira bwo kukibamo.
Ibihugu birimo na Malawi bikwiye kwigira ku rugero rwiza rwa Canada na Amerika, kuko kuri ubu habarirwa Abanyarwanda barindwi bakekwaho uruhare muri Jenoside, ariko bakidegembya.
Guhindura imyirondoro ku bakekwaho Jenoside ntabwo ari ikibazo cya none kuko hari abayihamijwe bari barahinduranyije amazina kugira ngo babone inyandiko z’inzira n’ibindi bituma badakurikiranwa n’ubutabera. Aha twavuga nka Padiri Athanase Seromba na Capitaine Pascal Simbikangwa bamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside.
Ikinyamakuru Africarabia mu 2014 cyahishuye ko Padiri Seromba Athanase yari yarahindutse Don Anastasio Sumba Bura akiri mu Butaliyani.
Pascal Simbikangwa we yari yarahindutse David Senyamuhara Safari akiri mu birwa bya Mayotte.