Iki gikorwa cyitiriwe iri huriro, cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2013 i Bruxelles mu Bubiligi.
“Nshuti Modeling” ni ihuriro ryatangiye muri 2014 rishinzwe n’umunyarwanda Hervé Crédous w’imyaka 28 utuye mu Bubiligi.
Mu kiganiro na IGIHE, Hervé Crédous yavuze ko iri huriro yashinze rigamije guteza imbere impano zifitwe n’abasore n’inkumi b’Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Dushaka ko izo mpano bagira aho bazihuriza haba mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa. Abantu dukorana nabo benshi ni ba rwiyemezamirimo, ari nayo mpamvu mu rwego rwo guha agaciro bamwe muri bo bakoze ibikorwa by’intagarugero, twashyizeho igikorwa cyo kubashimira mu ruhame. Ibi kandi bituma urundi rubyiruko rubagwa mu ntege ruboneraho mu gukomeza umurava w’ibikorwa byiza biranga umunyarwanda muri iki gihe tugezemo haba mu mahanga cyangwa mu Rwanda.”
“Ni n’uburyo kandi bwo guhura tukaganira mu busabane twungurana ibitekerezo no kumurikira abatugana ibikorwa tumaze kugeraho n’ibyo twifuza kugeraho dufite mu mishinga, tugahanahana amakuru.”
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri, ariko abagitegura bavuga ko kizaba ngarukamwaka n’imitegurire yacyo ikazajya igenda ihinduka bitewe n’imbaraga zizajya ziyongera. Bavuga kandi ko bateganya kucyagura kikarenga imbibi z’u Bubiligi kikagera no mu Rwanda.
Hervé Crédous ati “Hano, mu banyarwanda hari ibikorwa byinshi cyane; twararebye dusanga habura ikintu hagati yacu nk’urubyiruko cyo gushima ibyakozwe nkuko bikorwa mu bandi banyamahanga kandi bo bataturusha gukora ibyiza byinshi. Burya nta kintu cyiza nko kubona uwakoze neza ukabimubwira kandi ukabimushimira, bimwongerera imbaraga n’icyizere kandi bigafasha benshi.”
Jessica@igihe.com
Amafoto: Jessica Rutayisire