Nyuma y’iminsi ine Umucamanza mu rukiko rwo muri Leta ya Virginia, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe; wagejejwe i Kigali ku manywa yo kuri uyu wa Mbere.

Ahagana saa sita n’iminota 40 nibwo indege ya Ethiopian Airlines ihetse umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Kuzanwa k’uyu mugogo byakozwe mu gisa n’ubwiru bukomeye. Nta muntu n’umwe wari uzi neza amasaha ugerera i Kigali ndetse n’abakozi bo ku kibuga cy’Indege benshi ntabyo bari bazi.

Abahindiro n’abandi bafitanye isano n’Umwami, ntabn’umwe wagaragaraga ku kibuga cy’indege.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugogo-w-umwami-kigeli-v-ndahindurwa-wagejejwe-mu-rwanda

Posté le 09/01/217 par rwandaises.com