Ntarindwa Diogene bakunze kwita Gasumuni afite igitaramo kuri iki cyumweru mu mugoroba kuri Hotel Serena, icyo gitaramo si kimwe ujyamo ugataha utanyuzwe na busa, si n’icyo urusaku rusumba inyigisho nuko ugataha wicuza, ahubwo ni kimwe kigera ku musozo utabishaka, ugasigara wifuza inyongezo!

Iki gitaramo kidasanzwe dore ko ari bwo bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo nk’icyo, kigizwe n’urwenya by’umwihariko. Muri urwo rwenya havugwamo abantu batandukanye ariko bose bakinwa n’umuntu umwe.

 

image

Atome ari gutera urwenya

Icyo gitaramo kizabera muri Serena Hotel , ku Cyumweru tariki ya munani Ugushyingo 2009, i saa kumi nimwe za nimugoroba. Kwinjira ni amafaranga 10 000fr na 20 000 VIP gusa.

Abajijwe na IGIHE.COM umwihariko w’urwenya rwe yasubije neza ati: ‘Mba ngamije guhanura umuntu ntamucyocyora, mu buryo bushimishije buruhura abari aho’. By’umwihariko kuri iki cyumweru muri Serena ngo azatera inzenya zigendeye ku bintu bisanzwe bibera mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranyi, aho azatugezaho zimwe mu nzenya ze zidasanzwe mu ndimi nyinshi ahrimo igiswahili, kirundi ndetse no mu ilingala.

Akomeza agira ati: ‘Menya urwenya nabwira abantu bitewe n’abaribo. Urwenya nkora rugamije gutuma abantu batekereza’.

Atome we ubwe wiyita umutete (umu tout travaux bivuze umuntu ubasha imirimo yose ibaho), yadutangarije ko intego z’ubuhanzi bwe ari ugutanga umusanzu we nk’umuhanzi mu biganiro bigamije kubaka u Rwanda rw’ejo n’urwa none.

Ntarindwa Diogene (Atome)image

Uretse kuba umunyarwenya, Ntarindwa Diogene ni umwanditsi.

Bimwe mu bihangano bye twavuga nka ‘Avis du cordonnier’ na ‘Carte d’identite’.

Ni n’umukinnyi udasanzwe w’ama teyatere kuburyo mu gihe gishize
yabashije kwigaragaza cyane muri Festival d’Avignon k’umugabane w’uburayi aho yabakiniye imwe muri teyatere ze binyura benshi ndetse bimuviramo kwandikwa mu binyamakuru bitandukanye byaho iburayi.

Jeune Afrique yonyine ikaba imaze kumwandikaho inshuro ebyiri zose, ndetse n’ama televiziyo menshi yaho iburayi harimo na RTBF (Radio Television Belge) yamutumiye mu biganiro byayo bitandukanye.

Uko waba umeze kose n’ibyo waba ukunda byose, urwenya rwa Atome ni ntihinganirwa iyo tuvuze guseka. Atome amaze kuba ubukombe mu gutera ibitwenge ibi bigarura uburyohe bikanarinda umunaniro.

Ntuzabure k’ubutumire bwa Kanakuze Dativa cyangwa ngo ukererwe, ni kuri Serena Hotel kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe zuzuye.

Foto: Rwanda Events
Inkuru ya Laure Rurangwa
      
http://www.igihe.com/news-4-8-1293.html

 

Posté par rwandaises.com