Ku nshuro yabo ya mbere kuva batangira umuziki, Charly na Nina baririmbiye mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace igitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye ndetse aba bahanzi bahamya ko ari igitaramo cy’amateka.

Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda kuwa 28 Gashyantare 2017, bageze mu Bubiligi bahise batangira gukora imyitozo bafatanyije n’itsinda ry’abacuranzi basanzwe babizobereyemo barimo Didier Touch usanzwe atunganya indirimbo mu Bubiligi, Ras Kayaga [umaze igihe i Burayi yiga umuziki], Mihigo Francois Chouchou n’abandi.

Charly&Nina bagombaga gucurangira mu Bubiligi batanyije na Orchestre Impala gusa mu buryo butunguranye iri tsinda ntiryitabiriye iki gitaramo. Amakuru IGIHE ifite ahamya ko ’kuba Impala zitaragiye mu Bubiligi byakomotse ku kibazo cy’impapuro z’inzira zitabonekeye igihe’.

Mu ijoro ryo kuwa 4 Werurwe 2017 kuri Birmingham Palace, hari abakunzi ba muzika basaga magana arindwi biganjemo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’izindi ngeri z’abafana bari bakubise buzuye muri iyi nzu y’imyidagaduro. Igitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo abatuye mu Bubiligi, u Buholandi, u Bufaransa no mu Busuwisi.

Itsinda rya Charly na Nina rirakunzwe mu buryo bukomeye mu Rwanda, ryageze mu Bubiligi ryakiranwa ibyishimo bikomeye nk’ikimenyetso cyarihamirije ko ‘umuziki wabo wamaze gusakara henshi ku Isi cyane cyane mu bihugu bituyemo Abanyarwanda’.

Aba bahanzi baririmbye live mu gihe kirenga isaha abafana baryohewe. Mu Bubiligi baririmbye indirimbo zabo zikunzwe zirimo ‘Owooma bafatanyije n’umugande GeoSteady’, ‘Indoro bakoranye na Big Farious’, ‘Face to Face’, ‘Bye Bye’ n’izindi zishimiwe by’ikirenga.

 

Aba bakobwa bakoze igitaramo cy’umuziki wa live abantu bararyoherwa

Mu kiganiro na IGIHE, Nina na Charly bavuze ko uburyo bakiriwe ndetse by’umwihariko kuba basanze mu Bubiligi hatuye umubare munini w’Abanyarwanda hakiyongeraho ko hari n’abaturutse mu bindi bihugu bihana imbibi n’icyo baririmbiyemo byabaremyemo imbaraga no kwiyumva nk’aho bari mu rundi Rwanda.

Charly yagize ati “Mu Bubiligi twaje gutarama, twishimiye kuba hano, twahuye n’abantu twakoranaga na bo mbere, abadutanze inaha mu by’ukuri twiyumvise nk’aho turi mu Rwanda, ni nko kujya mu rundi Rwanda.”

Umuhanzi Ben Kayiranga yitabiriye iki gitaramo avuye i Paris mu Bufaransa, yavuze ko yasanze itsinda rya Charly na Nina rimaze gutera intambwe ikomeye ndetse yanyuzwe n’uburyo bakora umuziki w’umwimerere neza.

Abitabiriye iki gitaramo benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko banyuzwe abandi bakavuga ko Charly na Nina basize amateka akomeye mu Mujyi wa Bruxelles.

 

Karekezi Justin uyobora Team Production ni we watumiye aba bakobwa

 

Charly na Nina mbere y’uko bajya ku rubyiniro

 

 

Charly na Nina, uwo musore uri hirya yabo yitwa Ras Kayaga

 

Charly &Nina baririmbye live mu Bubiligi

 

 

 

Charlotte Rulinda [Charly] imbere y’abafana mu Bubiligi

 

 

 

 

Charly &Nina bishimiwe mu ndirimbo ‘Indoro’

 

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu babarirwa muri magana arindwi

 

 

 

 

 

Mihigo Francois Chuchu na Ras Kayaga bari mu itsinda ryacurangiye Charly&Nina

 

 

Abitabiriye igitaramo cya Charly na Nina bishimanye na bo

 

 

 

Charly &Nina mu gitaramo bakoreye mu Bubiligi

 

 

Ras Kayaga yafashije aba bakobwa kuririmba

 

 

 

Uyu musore ni we Didier Touch wakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Only You’ ya The Ben na Kayiranga

 

 

 

 

 

Amafoto: Karirima A. Ngarambe & Jessica Rutayisire

http://igihe.com/imyidagaduro/article/charly-na-nina-bakoze-igitaramo-gikomeye-mu-mujyi-wa-bruxelles-amafoto

Posté le 05/03/2017 par rwandaises.com