Ubwo kuwa 16 Mutarama 2010 Ingabire Victoire Umuhoza yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali aturutse mu Buholandi aho yabaga, avuga ko aje kwiyamamariza kuyobora igihugu, nibwo imvugo n’ibikorwa bye byafunguye amarembo y’ibihe bikomeye mu buzima bwe.

Nyuma y’igihe gito yisanze atangiye kuburana ku byaha birimo gupfobya Jenoside, kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’ingabo bagamije igitero cy’intambara n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho akoresheje iterabwoba n’intambara.

Kuwa 30 Ukwakira 2012 Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rumuhanisha igifungo cy’imyaka umunani yajuririye maze Urukiko rw’Ikirenga kuwa 13 Ukuboza 2013 rukamukatira gufungwa imyaka 15.

KT Press yaje gusubira mu mateka ya Ingabire guhera ku mubyeyi we Dusabe Thérèse utuye mu Buholandi, yifashisha ikiganiro kirambuye bagiranye na Patricia w’imyaka 60 utuye i Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Patricia yavuze ko yagiye gutura i Butamwa afite imyaka 22 ari kumwe n’umugabo we, icyo gihe akaba yari atwite inda y’amezi arindwi. Mu gihe cyo kwibaruka, ngo bagenze n’amaguru abyarira ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Ati “Tumaze kumenyerana n’abantu b’i Butamwa, nabwiwe n’inshuti ko ku kigo nderabuzima hari umubyaza ubizi witwa Thérèse Dusabe wanayoboraga iryo vuriro. Ndibuka ko ari na we wamfashije kubyara umwana wanjye wa kabiri.”

Uwo ni we wari warashakanye na Gakumba Pascal bakabyarana Ingabire Victoire. Dusabe yabaga ku Gisenyi, aza kwimukira i Butamwa mu 1970 ubwo yari yimuwe aho yakoreraga.

Ihinduka rya Dusabe wari uzwi neza muri rubanda

Izina rya Dusabe ryaramenyekanye aba umuganga ukundwa na bose i Butamwa, arishimirwa kugeza kuri Laurent Twagirayezu wari Burugumesitiri.

Abaturage bavuga ko Dusabe yaje muri ako gace afite abana bane, barimo abakobwa babiri: Victoire Ingabire Umuhoza na murumuna we Uwineza Régine bari bahuje se, n’abandi bana babiri Gaby na Abdul bavukaga ku wundi mugabo.

Gusa gahoro gahoro i Butamwa Dusabe yaje kuhasiga inkuru itandukanye n’iya mbere, uwari umuganga w’urugwiro aza gutikiza ubuzima bw’abatagira ingano.

Bijya gutangira ngo yaje kwinjirwa n’abagabo barimo uwitwaga Florent. Patricia ati “Bibukirwaho cyane uko basomaniraga mu ruhame. Twabonaga ari ibintu bitangaje kuko gusomana ntitwari tubimenyereye”.

Ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Dusabe yatandukanye n’umugabo we kuko ngo yari Umututsi, amushinja kuba icyitso cy’inkotanyi.

Umwe mu batanze amakuru mu nkiko Gacaca yavuze ko “ Thérèse yatotezaga abagore b’abatutsi babyariraga abahungu ku kigo nderabuzima cya Butamwa, avuga ko abo bana bavutse ari amaboko mashya y’inyenzi.”

Yanitabiraga inama zacurirwagamo imigambi yo kwica abatutsi, ndetse mu nkiko Gacaca yashinjwe kwica urubozo abagore b’abatutsikazi bamuganaga ku ivuriro rya Butamwa, akanabavanamo bimwe mu bice, ndetse ngo hari abagore n’abana baburirwaga irengero.

 

Ingabire Victoire yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu 2013, gufungwa imyaka 15

Urukiko Gacaca mu 2009 rwaje kumukatira gufungwa burundu, ariko ngo ubu ni umugore wibereyeho mu mudendezo mu gace ka Zevenhuizen, mu majyepfo y’u Buholandi. Umukobwa we Ingabire Victoire ngo yagize uruhare mu kumuhungisha.

Ihuriro ry’ibikorwa by’uyu muryango n’Abanyaburayi

Kuva Ingabire yafungwa, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kumwifashisha nk’urugero rw’imfungwa ya politiki, ndetse bagatesha agaciro ubwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda.

Uyu aheruka gushyirwa muri guverinoma nkinamico ya Padiri Nahimana yatangarijwe mu buhungiro, ku mugabane w’u Burayi. Ni guverinoma irimo n’abandi benshi bafungiwe ibyaha bikomeye.

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na yo yakunze gukorera mu nyungu za Dusabe n’umukobwa we Ingabire.

KT Press ivuga ko ibikorwa byo kuvuganira Ingabire n’umuryango we byatangijwe n’umudepite uri mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w ‘Ubumwe bw’u Burayi guhera mu 2009, umugore w’imyaka 51 usanzwe ari umuntu wa hafi y’umuryango wa Ingabire Victoire.

Uwo mudepite ni Rosa Estaràs Ferragut ukomoka mu gace ka Mallorca, bivugwa ko ahura mu buryo buhoraho na bamwe mu bagize umuryango wa Ingabire, ndetse basanzwe ari abaturanyi be.

Muri Nzeri umwaka ushize Estaràs yari mu itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi basuye u Rwanda bagize komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abagore n’uburinganire.

Ubwo bari i Kigali hagati ya tariki 19-22 Nzeri 2016, uwo mudepite kimwe n’abo bari kumwe bagiye kuri gereza Nkuru ya Nyarugenge izwi nka 1930 basaba kubonana na Ingabire, ariko barangirwa kuko nta burenganzira bari babiherewe.

Icyo gihe uwari uyoboye iryo tsinda, Iratxe Garcia Perez, yaje kubwira itangazamakuru ko bashatse guhura na Ingabire ngo bamenye ‘uko ubuzima bumeze muri gereza’ n’uko ‘uburenganzira bwa muntu bumeze mu Rwanda’.

Ubwo basubiraga i Burayi basohoye umwanzuro wamagana ifungwa n’imiburanishirize y’urubanza rwa Ingabire, bavuga ku bwisanzure bw’itangazamakuru, amatora ya Perezida ategerejwe uyu mwaka n’uburyo ubutegetsi bufata abatavuga rumwe na bwo.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuwa 10 Ukwakira 2016, Senateri Rugema Michel ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena, yaje kuvuga ko ibyo bakoze bitandukanye n’ibyo bari bavuze ko bibazanye mu Rwanda.

Ngo bari bagaragaje ko bashaka gusura Inteko Ishinga Amategeko, Urwego rukurikirana gahunda z’uburinganire na Isange One Stop Center kandi barabyemerewe ndetse bahabwa ubufasha bushoboka.

Gusa ngo bashatse gukora n’ibitari biteganyijwe harimo gusura sosiyete sivile ari bo bonyine, barabyemererwa kuko ngo ntacyo byari bitwaye.

Ati “Bongeye gusaba gusura Ingabire, umwe mu mfungwa zakatiwe n’amategeko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibarabwira ‘iti uretse no kuba bitari kuri gahunda, nta rindi tsinda riraza kureba imfungwa imwe nibura atari itsinda ry’imfungwa. Kubera ko rero ubusabe bwabo batabusobanuye, ntibyakunze.”

Yakomeje agira ati “Ikindi cyadutunguye ni uko iriya myanzuro, ntaho ihuriye n’impamvu zari zabazanye. Bari baje kureba iterambere ry’umugore, ariko iyo usomye umwanzuro ku wundi ni uko itesha agaciro ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Icyo gihe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabasabye gukuraho imyanzuro bari bemeje ndetse bakabimenyesha inzego zose bireba, n’ubwo bitarakorwa.

http://igihe.com/politiki/amakuru/article/imwe-mu-mpamvu-z-igitutu-u-burayi-bushyira-ku-rwanda-ku-kibazo-cya-ingabire

Posté le 04/03/2017 par rwandaises.com