Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017, nibwo abo mu muryango, inshuti n’abavandimwe bashyinguye mu cyubahiro Sayinzoga Jean witabye Imana ku Cyumweru azize indwara ya kanseri y’umwijima.
Uyu musaza w’imyaka 75 wayoboraga Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, yari umukirisitu Gatolika ari yo mpamvu ku isaha ya saa sita muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera hasomwe misa yo kumusabira.
Ni igitambo cya misa cyayobowe n’inteko y’Abasaserdoti 15, cyitabirwa n’ibihumbi by’abantu barimo Madamu Jeannette Kagame n’umukobwa we, Ange Kagame, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, Abaminisitiri, Abasenateri, Abadepite n’abandi.
Umukobwa we, Betty Sayinzoga, yahishuye ibintu bitatu yasabye ko azakorerwa mu gihe cyo kumusezeraho, birimo kwirinda kuvuga amashuri yize.
Yagize ati « Icya mbere yarambwiye ati ‘umuntu uzibeshya akavuga amashuri nize, ntabwo nzaba ngiye kwaka akazi, muzayareke si ngombwa ubwenge ntabwo ari amashuri. Icya kabiri, ntihazagire umuntu wibeshya ngo avuge abana nabyaye, njyewe ntabwo nigeze ndobanura, abana nabyaye n’abo nareze bose ni abana banjye. »
Yakomeje avuga ko icya gatatu yabasabye ari ukutamuherekezanya amarira kuko yabayeho mu byishimo n’ubusabane.
Yagize ati » Yajyaga ava guhamba abasaza bagenzi be akaza akambwira ati ‘muzambabarire biriya byo kuboroga simbishaka. »
Ku mugoroba wo kuwa Gatatu habaye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Sayinzoga, hacurangwa inanga za Rujindiri kuko yazikundaga. Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo no gutebya ku buryo byari bigoye kumenya ko hari uwitabye Imana.
Yakemuye ikibazo leta yananiwe
Sayinzoga yamaze imyaka irenga 40 akina umukino wa karate buri munsi. Niwe wawutangije mu Burundi no mu Rwanda, akaba n’umunyarwanda rukumbi wari ufite dan ya gatandatu muri uwo mukino.
Mu buhamya bwatanzwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa karate mu Rwanda, (FERWAKA), Karamaga Barnabe, yagarutse ku butwari bwa Sayinzoga muri uwo mukino, by’umwihariko uko yarwanyije amabandi mu Burundi akoresheje ikinyabupfura kiranga uwo mukino.
Yagize ati »Mu 1970 mu Burundi hari udutsiko twitwara bubandi kandi amategeko ntagire icyo abikoraho. Gutangiza karate ubuyobozi bwabonaga ko ari akandi gatsiko k’amabandi ariko arwana ishyaka arasobanura baramwemerera. Abakaratika bakomeje kwiyongera na ya mabandi aracika kandi byari byarananiye leta. »
Yakomeje avuga ko abenshi mu bo Sayinzoga yatoje muri Puma Club bitabajwe mu rugamba rwo kubohora igihugu kandi bagatanga umusanzu wabo ukomeye.
Karamaga yatangaje ko nk’ishyirahamwe ry’umukino wa karate bazasaba umuryango wa Sayinzoga wabibemerera bakajya bategura amarushanwa yo kumwibuka.
Yayoboye umudugudu imyaka 14
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze imyato Sayinzoga yaba ku bikorwa bye mu kigo yayoboraga, no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze zirimo Umudugudu w’Intashyo atuyemo yayoboye imyaka 14 kugeza ubwo asimbuwe umwaka ushize.
Yagize ati « Inzego z’imidugudu zitangira benshi ntibazihaga agaciro, bumvaga ari iz’abantu badafite ikindi bakora. We yumvise ko ubuyobozi ari ho buhera aritoza baramutora. Umudugudu we ugira umutekano, isuku, wihutaga mu iterambere ku buryo abandi bazaga kuwigiraho. »
Yagarutse ku bikorwa bye muri njyanama y’Akarere ka Rutsiro yayoboye kugeza umwaka ushize, aho yashyize hamwe ubuyobozi bwako agatuma gatangira ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Yakoze ubuvugizi agashakira sitade ubu irakoreshwa, nta biro by’akarere byari bihari ariko ubu bigiye kuzura, ntabwo kagiraga aho abashyitsi barara ariko asize hagiye kuzura hoteli nziza. Abanya-Rutsiro ntibazamwibagirwa.”
Umuhango wo gushyingura Sayinzoga wabereye mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.
Amafoto: Luqman Mahoro
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-sayinzoga-jean-wabujije-umuryango-we-kuvuga-amashuri-yize
Posté le 21/04/2017 par rwandaises.com