Cecile Kayirebwa yari yateguye iki gitaramo mu rwego gutaramira abakunzi be no kumurika kumugaragaro umuryango yashinze witwa Ceka i Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo cye, byari amafaranga 15.000Frw ku muntu umwe mu myanya isanzwe, 20.000Frw ku muntu umwe mu myanya y’icyubahiro ndetse na 25.000Frw ku bantu binjiranye ari babiri (Couple). Iki gitaramo cyitabiriwe bikomeye kikaba cyatangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
REBA AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO:
Umuziki muri Marriot wacurangwaga bikomeye
Cecile Kayirebwa ibitaramo bye bizwiho gutangirira ku gihe ni nako byagenze kuri iyi nshuro
Ibikoresho bya muzika binyuranye byacurangwaga
Uko bacurangaga ibikoresho binyuranye niko Cecile Kayirebwa yashyiragamo ijwi bigashimisha abitabiriye iki gitaramo bagacinya akadiho
Abafana baratuje bari kumva umuziki wa Cecile Kayirebwa
Abafana bari bakubise buzuye hasigaye intebe nke z’inyuma
Ab’ingeri zose bari bitabiriye iki gitaramo, uyu we arashaka uko yasigarana agafoto k’urwibutso
Kwihangana biranze arahaguruka acinya umuziki
Minisistiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise ari mu baryohewe n’umuziki wa Cecile KayirebwaUmuziki bawucinye biyibutsa bya bihe
Cecile Kayirebwa n’abamufashaga bashimishije abantu
Nina uzwi mu itsinda ahuriyemo na Charly ari mu bashimishijwe n’iki gitaramo
Igitaramo cyanyuze abafana b’umuziki bari bitabiriye ku bwinshi
Deo Munyakazi akirigita inanga
Si abanyarwanda gusa baryohewe n’uyu muziki n’abanyamahanga banyuzwe
Abafana baje gukubita baruzura bamwe baniyicira icyaka
Andy Bumuntu umuhanzi ukizamuka muri iyi minsi ari mu bashimishije abantu
Hon. Tito Rutaremara ari mu bitabiriye iki gitaramo
Might Popo umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishuri rya muzika ku Nyundo yari muri iki gitaramo
Abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ku Nyundo bashimishije abakunzi ba muzika bari bitabiriye
Cecile Kayirebwa yasoje igitaramo abakunzi b’umuziki batabyifuza
AMAFOTO; Ashimwe Shane-Afrifame Pictures
By: Emmy Nsengiyumva |
Posté le 04/04/217 par rwandaises.com