Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Centrafrique, Umuyobozi wa Sena muri iki gihugu, Kalim Mekasou yavuze ko intambwe u Rwanda rugezeho mu kunga Abanyarwanda igaragaza uburyo bwiza bwo kubaka Afurika yiyunze kandi itekanye.
Ibi yabivugiye mu murwa mukuru Bangui aho yifatanyaga n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique(MINUSCA) mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uwo muhango, hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside barenga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro mu myaka 23 ishize.
Mekasou yagize ati « Ibyabaye mu Rwanda nta handi bikwiye kongera kuba ku isi. Iki gihe kitwibutsa ukuntu umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda kandi ndashimira Perezida Paul Kagame ku mbaraga yakoresheje yunga Abanyarwanda, kongera kubaka igihugu ndetse no kongera guhuza abantu aho bari hose. »
Yongeyeho ko igihugu cye gishishikajwe no kwigira ku Rwanda rw’ubungubu ku buryo bwo kubaka igihugu cyiyunze kandi gifite icyizere cy’ahazaza.
Uyu muhango waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside ndetse hatangwa n’ubuhamya bwa bamwe mu bayirokotse.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abantu bagera kuri 1300 barimo abapolisi n’abasirikare n’abo mu rwego rushinzwe amagereza b’u Rwanda bose bakorera muri MINUSCA hamwe n’inshuti z’u Rwanda.
Muri uyu muhango kandi, uyoboye abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa , Assistant Commissioner of Police(ACP) Balthelemy Rugwizangoga yavuze birambuye ku mateka ya Jenoside, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa,uko yahagaritswe ndetse n’ingaruka zayo.
ACP Rugwizangoga yagize ati « Mu minsi 100 gusa, miliyoni y’abantu yishwe isi yose irebera. Ni ingabo za Rwanda Patriotic Army zayihagaritse. Uyu munsi u Rwanda rushishikajwe n’imibereho myiza y’abaturage. »
Uyobora Polisi muri MINUSCA, Gen.Roland Zamora yavuze ko yageze mu Rwanda Jenoside ikirangira kandi ko yumva neza ubugome yakoranywe.
Yagize ati « Icyo nabonye ni uko u Rwanda rwahungabanye, nta gihugu cyari gikwiriye kongera kugira ibyago nka biriya.Turashimira uwagize uruhare wese mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cyo kwigiraho iterambere ryihuse, Afurika n’isi yose bakwiye gushimira u Rwanda. »