Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, yasohoye ikindi gice cy’amashusho cyiganjemo ubuhamya bw’abamufashije mu ikorwa rya ‘Rwanda: The Royal Tour’ .

‘Rwanda: The Royal Tour’ ni filime mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda, ifatiye ku mashusho yafashwe mu biganiro n’ingendo zitandukanye Greenberg yagiranye na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2017.

Abari mu ikipe ya Peter Greenberg bose bagiye bagaruka ku buryo banyuzwe n’imigendekere y’imikorere yabaranze hagati yabo muri uyu mushinga, by’umwihariko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda n’ubwiza babonye mu bice bitandukanye by’igihugu bukongerera agaciro amashusho bafataga.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yavuze ko ikipe ya Peter yakoze akazi kayo neza ndetse agaragaza ko ari iby’agaciro kuba Perezida Kagame yarabimburiye abandi gukorana urugendo nk’uru na The Royal Tour.

Peter Greenberg ubwe yavuze ko rwari urugendo rutoroshye kuzenguruka ibice biri ahirengeye mu Rwanda rwamenyekanye nk’igihugu cy’imisozi igihumbi by’umwihariko kugera aho ingagi ziboneka muri Pariki y’Ibirunga.

Yagize ati “Ubusanzwe nsinzira amasaha ane nkabasha gukora imirimo isanzwe ariko ntiwakurira umusozi wasinziriye amasaha ane. Nafataga akaruhuko nka buri uko hashize iminota ibiri kuko twazamutse urugendo rurerure nk’urw’ibilometero bikabakaba ibihumbi bitatu. Ntibyari bisanzwe, gusa ndi hano.”

John Feist wanditse akanayobora imigendekere y’amashusho bahuriza ku “gutungurwa n’uburebure bw’imisozi kandi idatengeneje” biboneye mu Rwanda.

Amashusho y’uko byari byifashe mu ikorwa rya ‘Rwanda: The Royal Tour’ agaragaza inseko n’akanyamuneza kuri bose mu ikipe yari kumwe na Perezida Kagame na Peter Greenberg muri urwo rugendo nubwo rutari rworoshye kuko rwasabaga kugera mu bice bihishe bibitse ubwiza nyaburanga bw’igihugu.

Mu bagaragajwe bafatanyije na Peter Greenberg gukora ‘Rwanda: The Loyal Tour,’ filime mbarankuru igaragaramo Perezida Kagame atembera ibice nyaburanga bitandukanye mu gihugu harimo abo baturukanye muri Amerika n’abo bakoranye mu Rwanda.

Raymond Kalisa wo mu Rwanda wafashije ikipe ya Peter Greenberg yavuze ko ikorwa ry’iyi filime mbarankuru ryarangiye baramaze kuba nk’umuryango ku buryo yumvaga bakomeza gukorana n’indi mishinga.

Ati “Narabikunze cyane, twarishimye, byari umwimerere, buri wese yabyiyumvagamo, nta wabonaga umuntu umwe nk’uri hariya cyangwa hano, twese twaryaga amafunguro amwe, tugakora bimwe, tukagenda mu modoka zimwe. Byari byiza cyane.”

Abandi bagize uruhare mu ikorwa ry’aya mashusho harimo Seth Goldman, bafatanyije kuyobora umushinga wayo; Brandon Frazier, wari umuhuzabikorwa; Kallen Barad, wafashe amafoto amwe n’amwe; John Feist, umwanditsi akaba n’umuyobozi w’amashusho; ndetse na Cico Silver wafataga amashusho akoresheje Drone.

Cico Silver yavuze ko imiterere y’u Rwanda yongereye ubwiza amashusho yo mu kirere yafataga.

‘Rwanda: The Royal Tour’ yabanje kwerekanwa mu Mujyi wa Chicago ku wa Mbere, hakurikiraho i New York ndetse iratambuka kuri televiziyo ya PBS/WTTW yo muri Chicago.

Iyi filime izatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, taliki 27 Mata saa moya z’umugoroba. Nubwo iri mu Cyongereza, mu kuyereka Abanyarwanda izaba iherekejwe n’amagambo yanditse mu Kinyarwanda.

Undi muhango ukomeye uzerekanirwamo iyi filime mbarankuru utegerejwe muri Kigali Conference & Exhibition Village ku wa Gatandatu, tariki 28 Mata 2018.

Peter usanzwe ari n’Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, yakoze ibindi byegeranyo ku Rwanda ndetse ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho ikivuga ku rwagwa rw’ibitoki. Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu birunga n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara bikaba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

Uyu munyamakuru w’inzobere mu by’ubukerarugendo unafite igihembo cya Emmy Award mu mwuga we, ni n’umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo byitwa Los Angeles Travel & Adventure Show, byabaye ku itariki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka, aho u Rwanda rwegukanyemo igihembo cya ’Best African Exhibitor Award’.

Icyo gihe mu ijambo yatanze ku bitabiriye ibyo birori, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bine biri imbere y’ibindi muri Afurika byo gusura mu 2018.

 

Mu nzira bava muri Pariki y’Ibirunga…

 

Perezida Kagame na Greenberg bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga

 

Perezida Kagame yajyanye na Peter Greenberg mu Birunga gusura ingagi

 

Ingagi zo mu Birunga zifite akamaro kanini mu bukerarugendo bw’u Rwanda nka kimwe mu byinjiza amadevise menshi mu gihugu

 

Perezida Kagame na Greenberg bavuye muri Pariki y’Ibirunga berekwa imbyino Nyarwanda

 

Aha Perezida Kagame yari atwaye Peter Greenberg muri Pariki ya Akagera

 

Perezida Kagame na Greenberg muri Pariki ya Akagera bareba urusobe rw’ibinyabuzima bihahereye

 

Mu mashusho yafatiwe i Rubavu, Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare

 

Aha Perezida Kagame yerekwaga uko amashusho yari amaze gufatwa ameze

 

Perezida Kagame atwaye ‘Jet Ski’ mu Kiyaga cya Kivu

 

Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye kugeza no mu Kivu

 

Perezida Kagame atembera hejuru y’imwe mu nyubako mu Mujyi wa Kigali rwagati

 

Perezida Kagame na Peter Greenberg bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walk’

 

Perezida Kagame mu Birunga aho bihishaga mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora igihugu, ubu hahindutse Pariki yinjiriza igihugu amadevise

 

Muri iyi film mbarankuru, Perezida Kagame agaragaramo akina tennis, umwe mu mikino akunda cyane. Yari ahatanye na Greenberg yanatsinze bimworoheye

 

Perezida Kagame kandi agaragara ashushanya

 

Perezida Kagame yahishuriye Peter Greenberg byinshi ku mibereho ye n’iy’Abanyarwanda

 

Perezida Kagame yanasuye abana biga mu mashuri abanza

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
http://igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/uko-byari-byifashe-mu-ifatwa-ry-amashusho-ya-rwanda-the-royal-tour-amafoto-na
Posté le 28/04/2018 par rwandaises.com