*Dr Bizimana ngo abatagaragaza imibiri y’abazize Jenoside ni ingengabitekerezo ikibajengamo

Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yanenze abateguye umugambi wa Jenoside kuko barimo abize ndetse bakiyita abahanga we akavuga ko nta bantu bajijutse bashobora gukora nk’ibyo bakoze ahubwo ko ari ubujiji bubisi.

Donatille Mukabalisa avuga ko abateguye Jenoside biyitaga abanyabwenge ariko ko ibyo bakoze ari ubujiji bubisi

Muri uyu muhango wabereye ku rwibutso ruri mu murenge wa Rusororo ahahoze ari ku rusengero rw’Abangirikani hashyinguwe inzirakarengane 36 549, uyu munsi hanashyinguwe indi mibiri 52 irimo 13 yabonetse muri uyu mwaka.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kirekire kandi bigakorwa n’abantu bari bafite ubumenyi bageze mu ishuri.

Yanenze bikomeye aba biyitaga ko bafite ubumenyi ariko  bakaburengaho bakabushora mu bikorwa byo kugambirira kurimbura ubwoko b’Abatutsi.

Ati ” Abo biyitaga intiti, ahubwo njye nabita injiji, injiji mbi. Nta muntu ufite ubwenge buzima wategura umugambi w’igihe kirekire, imyaka 35 yose, w’ubugome ndengakamere, akigisha ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu hose, agakora ubwicanyi mu bihe bitandukanye, abo nibo njye nakwita inyanga-Rwanda.”

Depite Mukabalisa yaboneyeho gusaba abantu bose baba bazi ahari imibiri idashyinguye mu cyubahiro kuyerekana kuko ari byo bizatuma abantu babana mu bumwe n’ubwiyunge burambye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo yigishijwe igihe kinini.

Avuga ko ibi byatumye abayigishijwe bacengerwa na yo bikaba bikomeje gutuma bumva ko badatewe ipfunwe n’ibyo bakoze

Ati «Barahahisha kuko bazi ko bitera agahinda abacitse ku icumu bakagira ngo bakomeze babasonge. »

Avuga ko uku kuyoboka inyigisho mbi byanabaviriyemo kutagira umutima wa kimuntu ngo bicungure bavuge aho imibiri yagiye ijugunywa. Ati « Abatagaragaza aho imibiri y’abazize jenoside iri ni ingengabitekerezo ikibajengamo. »

Dr Bimana yasabye abarokotse gukomeza guharanira kwiyubaka no kubaka igihugu cyababyaye kuko ari yo ntwaro yo kuburizamo imigambi y’abagikomeje kubatwa n’ingengebitekerezo ya Jenoside.

Ngaruye Innocent warokokeye ku rusengero rw’abangirikani yavuze ko abantu bari batuye muri segiteri ya Ruhanga bahoze bashyiraga hamwe ku buryo no mugihe cya jenoside bose bahungiye muri paruwasi ya Ruhanga bakagerageza kwirwanaho bikagera aho bitabaza abasirikare.

Bamwe mu batanze ubuhamywa bavuga ko batumva impamvu abagize uruhare mu bwicanyi bireze bakemera icyaha ariko bakaba batagaragaza imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Pasteur Rutabamba Emmanuel wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yanenze aba bantu.

Ati « Abantu bahagaze muri Gacaca bakemera icyaha ndetse bakagisabira imbabazi abandi bakaba bari muri gereza nabo bakemera icyaha bagasaba imbabazi kandi bakemera uruhare bagize bica abantu kugeza na n’uba bakiri ku gasozi aho babajugunye, hakaba n’abandi batahigwaga bagihari ku buryo bigaragara ko byanze bikunze aho babajugunye bahazi.»

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga rwahoze ari Urusengero rw’Abangilikani, ruza kwicirwamo abantu basaga ibihumbi bisaga 25 000 ku itariki ya 15 Mata 1994.

Mu buhamya butangwa n’abaharokokeye bavuga ko Abanyaruhanga babanje kwirwanaho ndetse bagahangana n’Interahamwe zabateraga ziturutse mu duce tubakikije nka Rwamashyongoshyo, Muyumbu, Gikomero n’ahandi ariko bikananirana.

Bavuga ko Interahamwe zabonye binaniranye zitabaza Abasirikare, nibwo hoherejwe Abajepe baza mu modoka za ONATRACOM, babiraramo barabarasa, babatera grenades hanyuma babatwikisha essence muri urwo rusengero.

Kugeza ubu Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga rushyinguyemo abantu 36 549 barimo abasaga ibihumbi 25 baguye i Ruhanga naho abandi bavanywe mu mirenge ikikije Umurenge wa Rusororo.

Dr Bizimana wo muri CNLG avuga ko abagihisha aho imibiri iri bakijengwamo n'igengabitekerezo ya Jenoside

Dr Bizimana wo muri CNLG avuga ko abagihisha aho imibiri iri bakijengwamo n’igengabitekerezo ya Jenoside

Hashyimhuwe imibiri irimo iyabonetse muri uyu mwaka

Hashyimhuwe imibiri irimo iyabonetse muri uyu mwaka

Josiane UWANYIRIGIRA
https://umuseke.rw/ku-bateguye-jenoside-hon-mukabalisa-ati-biyitaga-intiti-ariko-njye-nabita-injiji-mbi.html

Posté le 16/04/2017 par rwandaises.com