Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yashimye intambwe yatewe na Kiliziya Gatolika ku Isi, ku buryo nta shingiro byaba bifite hagize abakomeza kumva ko bazasabwa imbabazi zihariye.
Ugusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatolika ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi kwakunze kutavugwaho rumwe, ndetse mu nama y’Umushyikirano yabaye mu Ukuboza 2016 iyi ngingo yaganiriweho.
Umuvugizi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yavugaga ko atari “kiliziya gatolika yayiteguye ntibe ari ari nayo itanga intwaro” ku buryo n’imbabazi zigeze gusabwa zasabiwe “abantu bacu, abakirisitu bakoze Jenoside”.
Icyo gihe ariko Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu Papa yagiye asabira imbabazi abakirisitu be, akibaza impamvu atabikora no mu Rwanda.
Mu kiganiro Minisitiri Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko uruzinduko Perezida Kagame aheruka kugirira i Vatican kuwa 20 Werurwe 2017, ku butumire bwa Papa Francis, rwari ingirakamaro, aho Kiliziya yemeye ko hari amakosa yakoze.
Gusa hari abagiye bagaragaza ko imbabazi za Papa Francis zituzuye, ariko Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Kiliziya Gatolika yemeye amakosa yayo, kandi kuba hari abantu ku giti cyabo bafite ibyo bakoze muri Jenoside bitavuga ko Kiliziya yitandukanyije nabo.
Yavuze ko urwo ruzinduko rwavuyemo ibintu bitatu, birimo ko Kiliziya Gatolika ihagarariwe na Nyirubutungane Papa Francis, ifite akababaro gakomeye kubera Jenoside yakorewe abatutsi; ikavuga ko yifatanyije cyane n’Abanyarwanda bagize ibyo byago bikomeye bakabura ababo, icya gatatu kinakomeye kikaba ari uko aribwo bwa mbere kuva Jenoside yaba, Kiliziya yemeye ko yakoze amakosa.
Yakomeje agira ati “Ibisigaye rero, ubona ko atari imbabazi cyangwa se uwumva atarasabwe imbabazi bihagije, twebwe nka leta y’u Rwanda twumva ataribyo, kuko kuko gusaba imbabazi bikorwa mu magambo menshi atandukanye, ushobora gusaba imbabazi nta n’icyo uvuze, ushobora gukora ikintu kigaragaza ko usabye imababazi.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ari byiza ko abantu babiganiraho, ariko Abanyarwanda bacishije mu gaciro, intambwe Kiliziya yateye mu ruzinduko rwa Perezida Kagame ari igikorwa kigaragara cya Papa Francis.
Yakomeje agira ati “Ntabwo ariwe wenyine uyoboye Kiliziya kuva Jenoside yaba, ariko niwe wa mbere wasanze ko biri ngombwa guhura n’umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda, bakaganira mu buryo bwiza, bwitonze, bufatika, icyo kibazo kugira ngo kive mu nzira.”
“Sinzi abakeneye izindi mbabazi uko zaba zimeze ariko ni byiza kumenya ko kiriya gikorwa gikomeye cyane. Uko bivugwa mu itangazamakuru, ntawe ubuza abantu kuvuga ibyo batekereza, ariko twebwe nka leta y’u Rwanda, aho duhagaze ni uko kiriya ari ikigoorwa gikomeye.”
«Uwifuza ku giti cye ko kiliziya yazaza ikamusaba imbabazi, ndumva ari ibintu bidafite ishingiro kuko Kiliziya ihagarariwe na Leta ya Vatican, umuyobozi wayo ni uyoboye Kiliziya ku Isi, ariwe Papa Francis, aravugana n’u Rwanda nk’igihugu, nka leta. Byaba bidafite ishingiro kwibaza ko Papa Francis aza mu rugo rwa buri munyarwanda wiciwe akaza kumusaba imbabazi. Numva ari byiza gushyira mu gaciro.”
Mushikiwabo yavuze ko nka Leta y’u Rwanda basanga ari intambwe ikomeye Kiliziya Gatolika yateye, ati “kandi twarayishimye », ikaba igiye gutuma imikoranire hagati ya Kiliziya gatulika n’u Rwanda irushaho kuba myiza.
Amafoto: Mahoro Luqman
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwifuza-ku-giti-cye-ko-kiliziya-yazaza-kumusaba-imbabazi-ndumva-bidafite
Posté le 04/04/2017 par rwandaises.com