Ambasaderi Ngarambe François Xavier yashyikirije Perezida wa Autriche, Prof. Alexander Van der Bellen, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni mu muhango wabaye ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, aho Van der Bellen yagaragaje ko yiteguye kurushaho guteza imbere umubano mwiza n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ashimangira ko kuba u Rwanda rumaze imyaka isaga 20 rufite umuvuduko mu iterambere ry’ubukungu, ari intambwe yerekana icyizere ku hazaza heza.

Perezida Van der Bellen yijeje Ambasaderi w’u Rwanda ko igihugu cye cyiteguye kurushaho gufatanya no gukorana n’u Rwanda.

Yagize ati “Aho muzumva ubufatanye bwacu bwagirira u Rwanda akamaro muzatumenyeshe, dukomeze dufatanyirize hamwe gukora ibyungura impande zombi.”

Ambasaderi Ngarambe yamugaragarije ko u Rwanda rwiteguye kurushaho guteza imbere umubano no kuzamura ubufatanye, haba mu bukungu, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.

Yijeje Perezida wa Autriche ko kuba Ambasade ifite icyicaro i Genève bitazagira icyo bigabanya kuri ubwo bufatanye.

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi kandi, Ambasaderi Ngarambe yashyikirije Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere ry’Inganda (UNIDO), Li Yong, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iryo shami.

Yong yibukije ko mu gihe yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2016, yiboneye neza uburyo ubuyobozi bwiza bumaze gutegura umuyoboro wo kunyuzamo gahunda zinyuranye z’iterambere cyane cyane iry’inganda.

Ambasaderi Ngarambe yongeye kumwizeza ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere gahunda zishyigikira politiki yo kongerera agaciro umusaruro w‘ibikomoka mu Rwanda n’iterambere ry’inganda hagamijwe impinduramatwara mu by’ubukungu.

Yakomeje ashimira Yong kuba UNIDO yiteguye gushyira u Rwanda kuri gahunda y’icyiciro cya kabiri cy’ubufatanye bw’ibihugu(Country Partnership Programme/CPF,2018-2020) kizaba kirimo ibihugu bigera ku 10.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017, Ambasaderi arashyikiriza Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi (International Atomic Energy Agency/IAEA),Yukiya Amano, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo kigo.

 

Ambasaderi Ngarambe François Xavier na Perezida wa Autriche, Prof. Alexander Van der Bellen

 

 

 

 

 


https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10212941903719236?from_close_friend=1
Posté le 13/05/2017 par rwandaises.com