Perezida Kagame yavuze ko ishingiro ry’iterambere mu ngeri zitandukanye u Rwanda rugezeho, ari uguha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa kuko ari bo bagirwaho ingaruka n’ibirimo kuba yaba ibyagenzurwa n’ibitagenzurwa.

Ni mu kiganiro yatangiye i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu nama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW).

Umukuru w’Igihugu yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu iterambere rirambye, avuga ko mu myaka 15 ishize abaturage bahawe ijambo kandi nabo bagira uruhare mu bibakorerwa.

Perezida Kagame yagarutse ku bidukikije, avuga ko amashyamba y’u Rwanda hafi ya yose yari yaratemwe ku bwo gucanwa cyangwa gukoreshwa ibindi ariko ubu mu gihe gito gishoboka hatewe andi ubu igihugu kikaba kigizwe n’amashyamba ku kigero kirenga 10%.

Yagarutse kandi kuri politiki yo guhagarika ikoreshwa ry’amashashi, yarengeye ibidukikije ndetse igatanga amahirwe y’ibikorwa by’ishoramari, ubucuruzi n’ubukungu.

Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’Umuganda mu kwita ku bidukikije, avuga ko ari imwe muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo zifite umusaruro mwinshi.

Ati “Mu by’ukuri, ibiganiro byari ukwibaza ngo ‘dukeneye amafaranga y’abaterankunga cyangwa ubundi bufasha kugira ngo tubashe kwita ku bidukikije byacu. Twaravuze ngo ‘Oya’, dushobora gusukura ibidukikije byacu kandi duhereye aho twakora ibindi bishya, bitandukanye kandi byiza”.

Imiyoborere mu iterambere

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruhare rw’imiyoborere mu iterambere rirambye, ashimangira ko abayobozi ntacyo bageraho mu gihe badashyize abaturage mu mutima w’ibibakorerwa.

Ati “Ntekereza ko ari ibintu bisobanutse kuri njye no ku bayobozi benshi ko abayobozi badashobora gutanga umusaruro bonyine badakoranye n’abaturage ngo bakore ibyo bakeneye gukora, babyitabire, babigiremo uruhare kandi babyungukiremo”.

Yavuze ko uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ari umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiye, binyuze mu kugirana ibiganiro na bo kandi bagatanga umusanzu wabo.

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku buryo abayobozi bose mu nzego zitandukanye basinyana imihigo kandi n’uruhare rw’umuturage rukagaragara, bityo intego n’imihigo yiyemejwe ikagerwaho.

Ati “Abayobozi bose bahurira hamwe, buri wese akabazwa ibyagombaga gukorwa n’uko byagenze. Ese twageze ku ntego, ntitwazigezeho, ikibazo ni ikihe kugira ngo ubutaha tuzabashe kugikemura”.

Guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Perezida Kagame yavuze uko u Rwanda rwubaka ubushobozi mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, yemeza ko byose bituruka mu bukangurambaga, aho abaturage bakangurirwa uko igihugu na sosiyete bibaho hibandwa ku hazaza kandi bagakorera hamwe.

Ati “Twahereye ku busa mu myaka 25 ishize. Hari icyo twakoze mu myaka 25 duhereye kuri ubwo busa. Ariko byashobotse kuko twabashije kurebana mu maso turavuga ngo hari icyo dushobora gukora, ntabwo byose byatakaye turahari”.

Urubyiruko

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagarutse ku rubyiruko, avuga ko ruhabwa agaciro muri gahunda zose z’igihugu kandi rugahabwa impanuro zirwibutsa ko ntawe uzarukorera ibyo rukwiye kuba rukora.

Ati “Tubaha agaciro. Guha agaciro abaturage, kubashyira hagati ukababwira ngo ntabwo mukwiye kwifata mu mifuka ngo mwumve ko hari undi muntu uzabakorera ibyo mukwiye kuba mukora”.

Yakomeje avuga ko bitanga umusaruro ariko bagomba kwigirira icyizere bagakorana hagati yabo ndetse na guverinoma.

Perezida Kagame yanagarutse ku gitutu cy’abava mu cyaro bajya mu mujyi atangaza ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guteza imbere imijyi ya kabiri, aho ubu hari iri hagati y’irindwi n’umunani mu bice bitandukanye by’igihugu irimo gutera imbere.

Ibi bigendana no gushyigikira no gushishikariza abaturage gushaka ibyo bahakora bijyanye n’ibice barimo.

Urugero ni nk’ishoramari rikomeye ryakozwe mu iterambere ry’ubuhinzi hagamijwe ko ababukora bava mu buhinzi bwa gakondo bakajya mu buhinzi bubyara umusaruro mu buryo bw’amafaranga.

Perezida Kagame ari mu bayobozi bitabiriye itangizwa ry’Inama Mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW)

Perezida Kagame n’Igikomangoma cya Abu Dhabi, Mohamed bin Zayed Al Nahyan mu gikorwa cyo guhemba imishinga yatoranyijwe

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Abu Dhabi ni wo mujyi wa mbere, Perezida Kagame yasuye kuva umwaka wa 2020 utangiye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri Kuya 14 Mutarama 2020