Umunyarwanda Muhire Louis Antoine yitabiriye umwiherero w’inzobere n’abahanga mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza no guhererekanya amafaranga binyuze kuri internet (fintech) uri kubera mu Busuwisi.

Ubu butumire yabuhawe n’Abasuwisi basuye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihutisha amajyambere n’ubukungu bya Afurika ‘Transform Africa 2017’, yo kuwa 10 -12 Gicurasi 2017, bakishimira urubuga rushya rwa Mergims.com yamuritse, rugurishirizwaho indirimbo, ibitabo, amashusho n’amatike.

Muhire ni Umuyobozi wa Sosiyete Market Merger Ltd, inafite porogaramu ya Mergims ifasha Abanyarwanda bari mu mahanga kwishyurira ababo baba mu Rwanda serivisi zitandukanye zirimo umuriro w’amashanyarazi, ibikoresho by’ikoranabuhanga, amafaranga yo guhamagara n’ay’ishuri hakoreshejwe telefoni.

Iyi nama yitwa “Richmond Financial Industry Forum”, yatangiye kuri uyu wa Kane , tariki ya 18 Gicurasi iri kubera mu Mujyi wa Interlaken mu Busuwisi. Iteranye ku nshuro ya cumi kuva mu 2008 yatangizwa ku mugaragaro.

Umuyobozi wa Mergims.com, Muhire yasobanuriye abayitabiriye ibikorwa bya Mergims ikorana n’abagera ku 2500 ku munsi ndetse ikaba ifite intego yo kugaba amashami mu Karere u Rwanda rurimo na Afurika yose.

Yagarutse kandi kuri gahunda yo guteza imbere imijyi irabagirana (smart cities), yimakajwe n’u Rwanda binyuze mu gushishikariza ikoresha ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, gucunga umutekano, gukurikirana ibikorwa n’ibindi mu ntego zo kwiteza imbere.

Muhire yitabiriye iyi nama ikomeye by’umwihariko ku mishinga itanga icyizere nyuma yo kubona umuvuduko w’iterambere mu bijyanye n’iyishyuza n’ihererekanya ry’amafaranga ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda bifite. Ibi bijyana na sosiyete nshya ziri kuvuka n’udushya zigaragaza mu gufasha Abanyafurika kuva mu bukene.

Binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, umuntu unyuze ku rubuga rwa Mergims.com , ashobora gufungura konti ye kuri urwo rubuga agashyiraho ibyo ashaka kugurisha; iyo biguzwe amafaranga ye ahita ayabona binyuze muri Banki ya Kigali.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Mergims, Paola Heza, yatangarije IGIHE ko uru rubuga rworohereje abakiliya n’abashaka kubyaza umusaruro amafaranga.

Heza yavuze ko umwarimu ashobora gutanga ubumenyi anyuze kuri uru rubuga ndetse n’abahanzi bakahagurishiriza ibihangano byabo.

Mergims iri gukorana n’ibindi bigo bitandukanye mu kunoza servisi zitangirwa kuri internet birimo Jumia Food, Century Cinema, Sonia Mugabo, Neo Café, aho umuntu ashobora kwishyurira serivisi mugenzi we bimworoheye.

Mergims.com yatanze amezi atandatu ku bantu bagitangira bashaka kuyikoresha, byiyongeraho ko nta nyandiko zisabwa iyo ushaka kwiyandikisha.

Mergims.com imaze iminsi ishyizwe ku rutonde rwa sosiyete 70 ku Isi zifite ahazaza heza nkuko byagaragajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa Financial IT. Kuri uru rutonde iza ku mwanya wa kane, mu mishinga y’ikoranabuhanga itanga icyizere mu mwaka wa 2016/2017.

Muhire amaze kwandika izina rikomeye binyuze muri Mergims kuko no mu mwaka ushize, Perezida w’u Busuwisi, Johann Schneider-Ammann yamwakiriye muri ba rwiyemezamirimo 30 bakizamuka. Umushinga we wari watoranijwe muri 850 yari iri mu irushanwa ahagarariyemo Afurika, ahita abona amahirwe yo kuba muri 30 bahize abandi mu gikorwa cyiswe Kickstart Accelerator.

 

 

Muhire Louis Antoine na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, batanze ikiganiro muri Transform Africa 2017

 

Muhire Antoine niwe Munyafurika watumiwe mu mwiherero w’inzobere mu by’ ikoranabuhanga mu Busuwisi

 

Mergims ya Muhire iri mu mushinga wo kwagura ibikorwa byayo mu mpande zose z’isi

 

Muhire yasobanuye uko Porogaramu ya Mergims imaze guhindura ubuzima bwa benshi
http://igihe.com/ikoranabuhanga/article/muhire-antoine-niwe-munyafurika-watumiwe-mu-mwiherero-w-inzobere-mu-by
Posté le 19/05/2017 par rwandaises.com