Umunyarwanda Bizimana Christian ni umwe mu bantu 300 bitabiriye inama mpuzamahanga ku bijyanye n’ikoranabuhanga “Wild Digital 2017” yabereye muri Maleziya.

Mu myaka itandatu ishize, Bizimana Christian w’imyaka 45 wize ibijyanye n’ubukungu mu Bubiligi ari mu batashye mu Rwanda gukoresha ubumenyi bahashye i Burayi; yashinze kandi anayobora ikigo “EastAf Media Ltd” gikorera i Kigali; ikigo gifiite intego yo gufasha abatanga akazi mu buryo bunoze kandi bwihuse bitewe n’ibyifuzo by’umukoresha, bikagerwaho hifashishijwe urubuga rwa internet rwacyo.

Bizima watumiwe kwitabira “Wild Digital 2017”, ihuriro ry’abayobozi n’abashinze amasosiyete y’ibigo bikomeye mu iterambere rya internet; ba rwiyemezamirimo bo hiryo no hino ku Isi. Iryo huriro ryabaye kuva ku ya 24 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2017.

Mu kiganiro na IGIHE, Bizimana yagaragaje ko kwitabira iyo nama ari amahirwe akomeye yagize, kuko hatangirwamo ibiganiro bikomeye, umuntu akanahigirana imikorere y’abandi bafite intera bagezeho.

Avuga ku byo yahigiye, Bizimana yagize ati “Icya mbere ni uko nari nicaranye n’abantu 300 bose bakiri bato mu myaka ariko ari abanyemari bafite za miliyoni z’amadolari mu bikorwa byabo kandi ubona bicishije bugufi cyane; ugasanga icyo bashyize imbere ari akazi no kongera imbaraga n’ubumenyi mu byo bagezeho mu bigo bashinze mu ikoranabuhanga, mbese [aseka] ninjye mukene wari urimo. Usanga biyambariye amkoboyi n’udupira dusanzwe nta bikabyo.”

Mu bindi, Bizimana avuga ko yanejejwe no kubona ukuntu Maleziya ifite icyerekezo cyo guteza imbere igihugu, mu bukungu buyobowe n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Urugero barashaka ko mu 2019 bazaba bafite ibigo bikorera ubucuruzi kuri internet ku buryo bwihuse, bunoze kandi bwizewe, ubu bafite ibigo 1500 bakifuza kugera ku 15,000.”

Ku bufatanye n’umunyemari w’Umushinwa Jack MA, washinze “Alibaba”, Maleziya iteganya gukora ikigo ku bibuga by’indege kizajya gifasha gutuma ibicuruzwa bitumizwa kuri internet byihuta.

Hanakoze uburyo bwo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga, buzajya bwifashishwa hagati ya za gasutamo na banki umuntu arimo mu gihugu runaka, ku buryo byorohereza uwatumije ibintu.

Anavuga ko muri icyo gihugu bateye imbere mu gukora imbuga za internet n’uburyo bwo kuzicungira umutekano.

Nubwo u Rwanda rugenda rutera imbere, Bizimana avuga ko hari ibyo rutarabasha kugeraho ku buryo rwakomeza inzira nziza rurimo mu kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zitandandukanye.

Yakomeje anagaragaza ko mu bindi yabonye ari uko abantu bari muri iyo nama bishimira guhanahana ibitekerezo n’amakuru ku byo bagezeho bishya, bigafasha mu gutezanya imbere, nta guhishanya.

Mu biganiro byose byagiye bihatangirwa byagarukaga ku kwitegura ko ikoranabuhanga rya internete ari ryo rizaba riyoboye ubukungu.

Ku munsi wa mbere w’ibiganiro, Patrick Groove uhagarariye ‘Groupe Catcha’ wateguye iki gikorwa, yavuze ko Maleziya yo yiteguye kwakira ba rwiyemezamirimo n’inzobere mu bijyanye na za porogarame kugira ngo yunganire Google, Facebook, n’izindi porogaramu zifashishwa n’abantu benshi.

Minisitiri ushinzwe ikaranabuhanga muri Maleziya, Dato Yasmin Mahmud, yasobanuriye abitabiriye ihuriro icyo yise gahunda ya “30-30-30” , inama idasanzwe ya Jack MA.

Inama ye ya mbere yatanze yagize ati “Mwitondere imyaka 30 iri imbere, izaba ari iy’agaciro ku isi bijyanye n’iterambere muri internet.”

Yavuze ko iterambere ryose mu ikoranabuhanga rimara imyaka 50, imyaka 20 ya mbere hakaba harashyizweho ibigo by’ikoranabuhanga. Yongera avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga rizagaragara neza mu myaka 30 iri imbere kandi ko urubyiruko ruri mu myaka 30 ubu ruzahindura isi mu bikorwa bijyanye n’iterambere ku buryo bugaragara.

Bizimana Christian mu nama i Wild Digital 2017

Abantu batandukanye bitabiriye “Wild Digital 2017″ bari kuganira

Bizimana Christian mu nama i Wild Digital 2017 yaganiraga n’abantu batandukanye bahuriye muri Maleziya

Minisitiri ushinzwe ikaranabuhanga muri Maleziya, Dato Yasmin Mahmud


https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10213170983926098?from_close_friend=1
Posté le 05/06/2017 par rwandaises.com