Komisiyo y’Amatora yasoje kwakira kandidatire z’abashaka guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Ingengabihe ya NEC yateganyaga ko hagati y’itariki ya 12 na 23 Kamena 2017 ari cyo gihe cyo kwakira kandidatire,niko byagenze, igikorwa kirangira hakiriwe iz’abantu batandatu.

Muri abo bakandida bose, babiri nibo batanzwe n’imitwe ya politiki, abandi bane ni abakandida bigenga.

Ku ikubitiro, ku wa 12 Kamena NEC yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party, iya Mwenedata Gilbert na Barafinda Sekikubo Fred bigenga. Bigeze ku wa 20 Kamena, yakira iya Diane Shima Rwigara.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kamena ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, akanashyigikirwa n’andi mashyaka akomeye mu Rwanda ya PSD na PL, yatanze kandidatire ye.

Mbere gato y’uko Perezida Kagame agera kuri NEC, Mpayimana Philippe wigenga nawe yari yabanje gutanga kandidature.

Aba bakandida bose bakirwaga ku mugaragaro itangazamakuru rikurikiye, buri wese akabazwa ibyangombwa bye, bamwe bagatanga kandidature zabo bataruzuza ibisabwa ariko NEC ikabasaba kujya kubishaka, na byo bakazabizana.

Iki gikorwa gikomeye cyo kwakira kandidatire z’abazavamo uyobora u Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yatangaje ko cyagenze neza.

Aganira na RBA, Munyaneza yagize ati « Igikorwa cyagenze neza dukurikije uko twari twagiteguye. »

Yakomeje avuga ko guhera kuri uyu wa 24 Kamena 2017, abakomiseri ba NEC bazatangira gusuzuma ibyangombwa abakandida batanze.

Ku bataruzuza ibyangombwa bisabwa, Munyaneza yavuze ko bagifite igihe cyo kubyuzuza, kugeza ku wa 7 Nyakanga 2017 ubwo hazatangazwa lisiti ntakuka y’abakandida ; kubatangaza by’agateganyo byo biteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 27 Kamena 2017.

Yagize ati « Hariho bamwe mwabonaga baje bimwe batabizanye, bituzuye nubwo hariho bamwe nyuma bagarukaga bakabizana tukaba tuzifite ariko hari n’abandi kugeza ubu batarabyuzuza. Ku wa Kabiri ku itariki ya 27 Kanama nibwo Komisiyo y’Amatora izatangaza by’agateganyo kandidatire twakiriye ; izujuje ibyangombwa tuzazivuga, nanone izizaba zitabyujuje tuzazivuga, tunagende twerekana n’ibibura […] n’uzaba hari ibyo akibura azaba afite umwanya wo kubizana kugeza ku itariki 7 Nyakanga. »

Nyuma ya gahunda yo kwakira no gutangaza abakandida, kwiyamamaza bizaba ku wa 14 Nyakanga kugeza ku wa 3 Kanama 2017.

Umunsi w’Amatora ni ku itariki ya 3 Kanama ku bazatorera mu mahanga, n’iya 4 Kanama 2017 ku bari mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles

mathias@igihe.rw

Yanditswe na Mathias Hitimana
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nec-yapfundikiye-kwakira-kandidatire-yakiriye-batandatu-bashaka-kuyobora-u
Posté le 24/06/2017 par rwandaises.com