Perezida Paul Kagame yashimye intambwe Abanyarwanda bagezeho mu kwiyubakira igihugu badategereje inkunga z’amahanga, anahishura ko abikorera bagize uruhare rukomeye mu gutanga amafaranga akenewe mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yaganiraga n’abitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Kamena 2017, yagarutse ku gaciro k’Abanyarwanda, no kwishakamo ibisubizo, akomoza ku ruhare rw’abikorera mu matora ateganyijwe.

Yavuze ko Abanyarwanda banze guhora bacunaguzwa n’abaterankunga byatumye abikorera bicara bakanzura kwitangira amafaranga n’ibikoresho bizakenerwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Nk’ubu uwabaha nk’urugero rushimishije mu ngero nyinshi, igihugu cyacu kirajya mu matora mu mezi ari imbere , ariko mbere yo kujyamo, mu byo twanyuzemo byose bijyana aho ngaho, ejobundi Abanyarwanda baravuga bati ‘ariko mu bihe by’amatora hakenerwa ibikoresho, kera twari twaramenyereye ko tugoma kugemurirwa buri byose, abikorera b’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baravuga bati ‘ibyo ngibyo gusa, bati ‘mukeneye iki’?”

Yongeyeho ati “Ubwo hari hamaze kuza abantu bavuga bati iby’u Rwanda ntabwo rufite amafaranga, abikorera bati ‘ibyo ngibyo gusa’, baricara ijoro rimwe, umunsi umwe, umugoroba umwe wo ku wa Gatandatu nk’uku muri hano barenza umubare w’ayarakenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byamweretse ko Umunyarwanda amaze gutera imbere mu kujijuka no kujijukira inshingano ze, ubuzima bwe n’ icyerekezo igihugu cye cyifuza.

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko uwo musanzu unerekana ko Abanyarwanda biteguye kwishakamo ibibubaka batagombye guhora iteka basabiriza cyangwa bacunagurizwa gusabiriza.

 

Perezida Kagame ari muri Rwanda Day mu Bubiligi
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-abikorera-batanze-amafaranga-menshi-azakoreshwa-mu
Posté le 12/06/2017 par rwandaises.com