Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018 nk’uko byanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi.

Vrooman yarahijwe nka ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ku itariki 26 Werurwe 2018.

Mu butumwa yatanze, Vrooman yavuze ko yiteguye gukorera mu Rwanda, aho azakomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi, ibikorwa bye bikazibanda cyane ku burezi budaheza abafite ubumuga ndetse no guteza imbere abagore n’abakobwa.

Uyu mugabo washyizwe kuri uyu mwaka tariki 26 Ukwakira 2017 yemezwa na sena muri Gashyantare uyu mwaka, akaba yarabaye imyaka myinshi muri Afurika, aho yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ndetse akorera no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.

Yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.

Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 – Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

Peter Hendrick Vrooman wavukiye Canton muri New York, mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman,
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ambasaderi-mushya-wa-amerika-mu-rwanda
Posté le 06/04/2018 par rwandaises.com