I Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Kicukiro mu Murenge wa Gahanga no mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera; ibihumbi by’abaturage bakoraniye mu bikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Ni umunsi wa Gatandatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ukaba by’umwihariko uwa Gatanu kuri Paul Kagame , umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri avuye mu Karere ka Ngororero na Muhanga.
Kuri uyu wa Gatatu, byatangiriye mu masangano y’imihanda ya Nyabugogo bikomereza mu Karere ka Bugesera, Kicukiro iza ikurikira.
KURIKIRA UMUNOTA KU WUNDI UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA KIRI KUGENDA MU BUGESERA NA KICUKIRO
15:15: – Ibyo Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Kicukiro…
“Uko muri hano, abenshi muri mwe nabonye mukiri bato cyane ni urubyiruko. Ni urubyiruko abenshi. Urubyiruko ni imbaraga nyinshi cyane. Ni umuyobozi w’ibikorwa byose harimo n’ibya politiki. Ni ubuyobozi bw’uyu munsi n’ejo hazaza. Ariko urubyiruko rero ntabwo ruhinduka imbaraga gusa. Urubyiruko bivuze ko rurerwa, rurarerwa, rugira uburezi, bakiga, bakamenya, bakigishwa n’amashuri ariko bakigishwa n’ibyo babamo. Uko mukura mugenda mwiga amashuri, mugira ubumenyi ni nako umuryango, umuryango w’ubwoko bwose. […] Turashaka kubaka amahirwe, icya mbere ni amahirwe hanyuma hakajyamo n’imbaraga zanyu. Niyo waba urerwa, ushaka kumenya, ushaka kwifata neza kugira ngo wigirire akamaro n’abawe.”
Itariki ya Kane z’ukwezi kwa munani ni iy’umuvuduko
“Kicukiro: Amashuri, amashanyarazi, imihanda, inyubako, mvuge iki ndeke iki? Biracyaza. Ibyo dufite turabiteza imbere n’ibindi biduteza imbere biracyaza biri imbere aho tujya. Ni nacyo iriya tariki ya kane y’ukwezi kwa munani ivuze. Buriya itariki ya kane z’ukwezi kwa munani ni vitesse [umuvuduko]. “
15:00: Paul Kagame atangiye ijambo rye agira ati “ Ba nyakicukiro, ibintu ni byinshi. Iyo ugiye kureba umujyi n’agace ka Kicukiro, ubundi uko bizwi kera, abantu basangaga umujyi ariko ubu umujyi usanga abantu. Ubu Kicukiro ubwayo imaze kuba umujyi, ntabwo abantu bakivaha ngo bajye aho bita umujyi ariko umujyi wabasanze hano […] ayo ni amajyambere.”
14:40: Eugenie Gahongayire utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Avuze ko ari umugore w’abana batandatu ariko abayeho mu buzima bubi.
“Bantoranyije mu batishoboye bo gukora muri VUP aho niho natangiriye ubuzima ntangira gukora ku ifaranga, abana bararya barahaga natwe bakazajya basigaza ibiryo ku isahani.”
Gahongayire akomeje avuga uburyo yasezeye gucuruza ku gataro none ubu akaba ari umugore witeje imbere.
14:30: Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika amaze kugera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza
Abaturage bitabiriye ku bwinshi mu Karere ka Kicukiro…
14:00:Mukanya gato, Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze mu Murenge Gahanga ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Avuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera aho ibikorwa byo kwiyamaza bye byakomereje
13:50: Abahanzi batandukanye nibo bari gususurutsa abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro
Hari urubyiruko rwitwaje ishusho y’indege yanditseho ngo ‘Tora Kagame Paul’
13:20: Mu Karere ka Kicukiro ahari kubera uyu muhango, abaturage baje babukereye aho bari gucinya umudiho kuva mu gitondo. Hari kandi abasore bitwaje Vuvuzela bari kuzivuza ubudahagarara
13:10:Paul Kagame asoje ijambo rye yagezaga ku baturage b’Akarere ka Bugesera agira ati “Uyu munsi buri Munyarwanda afite amahirwe yo kubaho kandi akabaho neza dufatanye dukoreshe amahirwe dufite […] ibimaze kugerwaho ni urugero rw’ibishoboka. Ndabashimiye cyane inama ni ya yindi hanyuma ibizakurikira ni ukuzuza amasezerano dufitanye yo gukorera hamwe tugateza igihugu cyacu imbere tukihuta tukagera kuri byinshi”
13:02: – Ntabwo tubaza umunyarwanda idini kugira ngo tumugeze ku iterambere
“Ubudasa bw’u Rwanda ni ibintu byinshi harimo n’aho duhera muri iyi myaka u Rwanda rwacu rwagiye rumenyekana ku mpamvu zitari nziza. Ibyo nabyo byatumye tudasa n’abandi ku mpamvu mbi. Ubu hari ubudasa bw’u Rwanda butandukanye n’ibyo ngibyo budutandukanya n’igihe kibi cyo muri ayo mateka, hari ubudasa bw’inzira turima tuva muri ayo mateka twandika amateka y’ibyo abantu bakwiiriye.
N’iyi nzira turima ya demokarasi no kubaka igihugu uko bikorwa ubwabyo ni ubudasa, niyo mpamvu abantu bamwe batabyumva cyangwa se ntibashaka no kubyumva ariko birabareba kuko ntabwo bashaka kumva ubudasa bwacu ariko n’ubundi ntacyo bitwaye kuko ntabwo ari ubwabo.
Batabishatse kubyumva, ntibatabyumva kubera ko tudashaka kurekura ubudasa bwacu bwo kwiyubaka no kubaka igihugu bashenye, birabareba, ibyo bikwiye guhora bituviramo imbaraga zo kwiyubaka.
Ntabwo bashobora kumva ukuntu igihugu cyasubirana ukuntu abanyarwanda bakubaka ubumwe nk’ubu ntibabyumvva kuko uko bashatse kubaka igihugu ni ukubuza abanyarwanda bamwe uburenganzira bwabo
turashaka kubaka u Rwanda rudaheza, ntabwo tubaza umunyarwanda idini ye ngo tubone kumugezaho amajyambere, ntabwo tumubaza akarere cyangwa agace k’igihugu akomokamo, ibyo ni ibyari ya mateka mabi twahinduye no kutihanganira ko byagaruka.
Ubu budasa bushingiye ku bintu byinshi ariko ‘baducukuriye icyoba baradutaba bibagirwa ko turi imbuto zizashibuka’ Abanyabugesera mwarameze, mwarashibutse, mwarameze. Ntabwo ari ukumera gusa, iyo umeze neza ugenda ukura neza.
Aha Bugesera habaye amarorerwa mu myaka myinshi ariko ni n’urugero rw’ahandi henshi muri iki gihugu cyacu. Ni urugero rw’abanyarwanda bihitiramo ikibababereye bidasa n’uko abandi babizi kuko ibyo bifuza bishingiye ku byabo.
13:02: Mu ijambo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, agejeje ku baturage benshi bakoraniye mu Karere ka Bugesera agize “Nagirango mvuge ko n’abandi bayobozi b’amashyaka ya politiki bazabona umwanya wo kuvuga ibi bikorwa turimo n’ukuntu tubibayemo. Abayobozi b’amashyaka umunani dufatanyije bose bazabona umwanya bagire icyo bababwira mu minsi itandukanye.”
13:00: Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ibihumbi by’abaturage babukereye ku bwinshi.
Amafoto utabonye ya Paul Kagame i Nyabugogo
Ibyo wamenya ku Karere ka Bugesera
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirasuba, kagizwe n’imirenge 15, utugari 72 n’imidugudu 581. Ibarura rusange ry’abaturage rya 2012, ryerekanye ko aka karere gatuwe n’abaturage 361 914. Igice kinini cyabo batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Bugesera iri ku buso bwa kilometero kare 1 288.
Muri manda ya Paul Kagame ishize abatuye aka karere bishimira ko kahawe umushinga munini w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima biteganyijwe ko kizuzura bitarenze Ukuboza 2018.
Uretse kuba kari mu birometero 15 uvuye i Kigali, gafite inganda n’amahoteli biri ku rwego rugezweho. Aka karere gafite ibigo nderabuzima 15, amavuriro mato 41 n’ibitaro byo ku rwego rw’akarere.
Mu bindi byagezweho, ubutaka bungana na hectare 785 bwaruhiwe buvuye kuri hectare 124 mu 2010. Muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka 11 508 zivuye ku 1950 mu 2010.
11:00: Ibihumbi by’Abanyabugesera bacyereye kwakira umukandida wa FPR–Inkotanyi Kagame
Amabendera y’Umuryango FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka ashyigikiye Kagame muri aya matora, morali idasanzwe kuva ku mwana kugera ku mukecuru, ibyapa by’imirenge n’utugari biriho ubutumwa buvuga ibigwi uyu mukandida n’imihigo yo kumutora 100% nibyo bigaragagara ku kibuga cyateganyirijwe kuberaho ibikorwa byo kwiyamamaza mu Bugesera.
Iki kibuga cyamaze kuzura, bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko batangiye kuhagera saa munani z’ijoro, baje gushyigikira umukandida wabo biteguye guhundagazaho amajwi mu matora yo ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.
Akimuhana Venant w’imyaka 18 waturutse mu Murenge wa Ntarama, ni ubwa mbere agiye kugira amahirwe yo gutora Perezida wa Repubulika. Avuga ko nta cyamubuza gushyigikira umuyobozi wamuyoboye neza mu myaka y’ubuzima bwe bwose.
Yagize ati “Navutse ku bwa Perezida Kagame ndifuza kumutora ahubwo itariki enye zirantindiye. Ndamwemera kuko urubyiruko yaduteje imbere adushyiriraho ikigega kidufasha kwiteza imbere, dufite amahoro, turiga twese, dufite ubuyobozi bwiza…tuzamushyigikira.”
Ibyishimo Abanyabugesera biteguye kwakirana Kagame, bishimangirwa na Uwamahoro Immaculée w’imyaka 46 wo mu Murenge wa Rilima, Akagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Gitega. Mu isura n’inseko icyeye, yabwiye IGIHE ko yaturutse mu rugo saa cyenda z’ijoro ngo ashyigikire uwasubije abagore ijambo.
Yagize ati “Nkatwe abadamu nta terambere kera twari dufite ariko ubu ngubu twarigezeho tujya mu matsinda tukiteganyiriza, tukagura amatungo mu mafaranga tuba twizigamye, tukabona n’uburyo duhahira abana.”
Akomeza kumuvuga ibigwi agira ati “Kagame yampaye inzu, ampa inka y’inzungu ubu abana baranywa amata yabyaye inyana. Byampinduriye ubuzima kuko ubu abana banjye ntibashobora kurwara bwaki kandi nanjye ntabwo nshobora kurwaragurika kubera ko ndya indyo yuzuye mbikesha iyo nka y’inzungu bampaye.”
Uwitonze Clarisse w’imyaka 19 waturutse Nyamata mu Mudugudu wa Rwakibirizi, na we ni ubwa mbere agize amahirwe yo kwitorera Umukuru w’Igihugu. Mu buhamya bwe avuga ko kera yabonaga abandi bagiye gutora bikamubabaza kuko atari abyemerewe ariko ubu akaba yishimiye ko uyu mwaka aya mahirwe ayafite.
Kimwe n’abandi bari aha, ahiga kwitorera umukandida waharaniye uburinganire bw’abana b’abahungu n’abakobwa mu burezi no mu bindi, agatuma na bo bagira uruhare mu iterambere.
Yagize ati “Kagame akora ibintu byinshi byiza byihutisha iterambere, nk’iwacu yaduhaye inka, yashyizeho amashuri atuma buri wese yiga, kera higaga abahungu gusa ariko ubu mu ishuri twese turaringaniye kandi dufite ubumenyi turashoboye, niyo mpamvu numva nshaka kumutora cyane.
UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYA PAUL KAGAME I NYABUGOGO MURI NYARUGENGE CYAGENZE
Nyarugenge igizwe n’imirenge 10. Ni akarere gatuwe n’abaturage 315 330, ku buso bwa kilometero kare 134.
Mu myaka irindwi ishize aka karere kageze ku iterambere mu nzego zitandukanye z’ubuzima ku buyobozi burangajwe imbere na Paul Kagame.
Muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka 1 110, zivuye kuri 312 zari zimaze korozwa imiryango itandukanye mu 2010. Abagerwaho n’amashanyarazi bavuye kuri 61,6% mu 2010 bagera kuri 80% mu 2017.
Igikorwa cyaberaga Nyabugogo kirasojwe, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera.
10:35: Paul Kagame afashe ijambo agira ati “Naje hano icya mbere ni ukugira ngo mbasabe gukorera hamwe, kwifatanya, tugakomeza kubaka igihugu cyacu. Icya kabiri tugakora neza muri iki gikorwa tugiyemo. Ku itariki enye z’ukwa munani.
Igikorwa cyo ku itariki enye z’ukwezi kwa munani ni uguhitamo gukomeza kubaka igihugu cyacu. Ni ugukomeza amajyambere, ni ugukomeza abikorera, abacuruza kugira ngo bakomeze kunguka, amasoko atere imbere, umutekano. Igihugu gikomere, gitere imbere nkuko Abanyarwanda tubyifuza. FPR Inkotanyi yabahaye umukandida hanyuma n’andi mashyaka kubera ko ashyira mu gaciro yemera gushyigikira uwo mukandida ngo dukomeze ubumwe bw’igihugu butere imbere.
Aha turi Nyabugogo, ibihakorerwa, abahari mwese, ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso cya East African Commmunity. Aha muri ibi bice byose n’ibihakorerwa hari abaturuka Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi hirya no hino hose. Rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka uko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n’abaturanyi n’abanyamahanga…”
10:20: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, amaze kugera mu masangano y’imihanda ya Nyabugogo aho ibikorwa bye byo kwiyamamaza bikomereje.
Abarwanashyaka ba PL babukereye nk’ibisanzwe
Ibikorwa byo kwiyamamaza byakurikiranywe n’abantu bo mu bice bitandukanye.
10:00: Mu minota mike,Umukandida wa FPR Inkotanyi araba ageze mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigiye kubera mu mihanda ya Nyabugogo
9:30: Abahanzi barimo Christopher na Dream Boys nibo babimburiye abandi mu ndirimbo zabo zikunzwe muri iki gihe zirimo iyitwa Bucece n’izindi. Kitoko akurikiyeho mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe byashize nka I Love you, Urukundo n’izindi
9:20: Abahanzi batandukanye biteguye gususurutsa imbaga y’abakoraniye Nyabugogo mbere y’uko umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ahagera
9:15: Akanyamuneza ni kose ku maso y’abaturage bakoraniye mu mihanda ya Nyabugogo mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi
9:00: Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki gikorwa cya Paul Kagame cyo kwiyamamaza muri Nyabugogo. Nta modoka n’imwe iri gutambuka mu rwego rwo kwirinda akavuyo n’umuvundo
Amafoto: Mahoro Luqman
Yanditswe na
,Posté le 19/07/2017 par rwandaises.com