Perezida Paul Kagame yanenze imyifatire y’ibihugu by’i Burayi na Amerika iyo bigeze ku mubano wa Afurika n’u Bushinwa cyangwa u Burusiya, avuga ko nta burenganzira bifite bwo kubuza uwo mugabane gukorana n’uwo bishaka mu gihe biri mu nyungu z’abaturage.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye muri Bénin.

U Burusiya ni kimwe mu bihugu bikomeye biri kwagura umubano wabyo n’ibihugu byo muri Afurika mu nzego zirimo umutekano n’ubucuruzi.

Ni umubano utararebwe neza n’Abanyaburayi na Amerika, cyane cyane guhera mu mwaka ushize ubwo u Burusiya bwinjiraga mu ntambara na Ukraine.

Mu mpera za 2022 Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield ubwo yari mu ruzinduko muri Uganda, yavuze ko ibihugu bya Afurika bizarenga ku bihano byafatiwe u Burusiya bigakorana n’icyo gihugu, bishobora gufatirwa ibihano.

Perezida Kagame yabajijwe ku cyo atekereza kuri ibyo bikangisho by’Abanyaburayi na Amerika, ku mikoranire ya Afurika n’u Burusiya, n’uburyo ikwiriye kwitwara.

Perezida Kagame yavuze mbere na mbere ibihugu bikomeye bitagakwiriye kuba bita umwanya ku mibanire ya Afurika n’ibindi bihugu, kuko hari ibindi bibazo byakabaye bikemura kurusha icyo.

Ati « Ibi bihugu bikomeye bifite ibibazo byabyo bikwiriye kuba bikemura ariko bakomeza gushaka kubyinjizamo n’ibi bihugu byacu bito. U Burusiya bugomba kuba aho ariho hose bushaka kuba mu gihe byubahirije amategeko, ari nako bikwiriye kugenda ku kindi gihugu cyose. »

Perezida Kagame yavuze ko ari nako bimeze ku mubano wa Afurika n’u Bushinwa, kuko hari abawibazaho ndetse rimwe na rimwe bakabifata nk’aho nta wundi wemerewe gukorana na Afurika batamuhaye uburenganzira.

Ati « Bo bafite iki kibemerera kuba muri Afurika abandi badafite? Ntekerezo ko muri Afurika icyo dukwiriye gukora ari ugufatanya tukamenya icyo dushaka haba mu byo dufatanya nabo, bakaduha ibyo dukeneye hanyuma abo bandi tubarekere ibibazo byabo ».

Abajijwe kucyo atekereza ku ntambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine, Perezida Kagame yavuze ko abikurikiranira kure nk’abandi bose, ku buryo adafite amakuru cyangwa impamvu yatuma agira umwanzuro runaka cyangwa igitekerezo kidasanzwe abitangaho.

U Burusiya ni kimwe mu bihugu bibanye neza na Afurika muri iki gihe, inyuma y’u Bushinwa. Iki gihugu cyatangiye kuvugirizwa induru cyane cyane ubwo byavugwaga ko umutwe w’ingabo zigenga uzwi nka Wagner uri gufasha igisirikare cya Centrafrique na Mali mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba n’iyiterabwoba yayogoje ibyo bihugu.

Mu kwezi gushize, u Burusiya bwatangaje ko bwasoneye ibihugu bya Afurika umwenda ungana na miliyari 20 z’amadolari, mu gihe ubucuruzi hagati y’uwo mugabane n’u Burusiya bwageze kuri miliyari 18 z’amadolari mu 2022.

Perezida Kagame na Perezida Patrice Talon ubwo basubizaga ibibazo by’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu

Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika ifite uburenganzira bwo kwihitiramo uwo bakorana

Perezida Patrice Talon yari kumwe na Perezida Kagame mu kiganiro

Perezida Patrice Talon yari kumwe na Perezida Kagame mu kiganiro

https://www.igihe.com/politiki/article/bo-bafite-iki-kibemerera-kuhaba-perezida-kagame-yanenze-abatega-iminsi-umubano