Abanyarwanda barimo abato n’abakuru hamwe n’inshuti zabo bahuriye ahitwa ‘Château de La Hulpe’ mu Bubiligi, mu rugendo rumaze kumenyekana ku izina rya « Balade Santé », ku wa 30 Nyakanga 2017.
Uru rugendo rukorerwa ahantu hareshya n’ibirometero bitandatu rukaba rutegurwa na IGIHE, ishami ryo muri icyo gihugurukaba rugamije guhuza abantu mu busabane kandi bagakora n’imyitozo ngororangingo.
Nkuko bisanzwe rwateguwe ku bufatanye na « Resto Boule Bleu », iyobowe na Rusaro Yvettes, “Roums Center Ltd » iyobowe na Nsengiyumva Ramadhani na «Resto Archipel » iyobowe na Nadine Kaze.
Nyuma y’urugendo, Karirima Ngarambe uhagarariye IGIHE mu Burayi, yashimiye cyane ababashije kwitabira iki gikorwa, ati “ Ni iby’agaciro kuko iki gikorwa ari uburyo bundi bwo kuduhuza amaso ku yandi tugasabana tukanamenyana.”
Mu ijambo rye Dr Gerard Mugabo, Umuganga (Parrain wa Balade Santé) wiyemeje gutera inkunga iki gikorwa kuva cyantangira, akaba hafi mu gutabara mu gihe haba hagize impanuka iba, yaganirije abitabiriye urugendo ku byiza byo gukora imyitozo ngororangingo ababwira ko Siporo ari wo muti wa mbere w’ubuzima.
Bwitare Eulade, umwe mu banyarwanda bakorera mu Bubiligi yashimiyi IGIHE uburyo itegura iyi Balade Santé ati “Ni byiza cyane kuko uyu mwaka haje urubyiruko rwinshi; uko mubona u Rwanda rutera imbere ni uko dusigaye dukorera hamwe kandi abayobozi baruyoboye bigishije urukundo mu buryo nk’ubu bwo guhuza abantu. Ni byiza cyane mukomereze aho ariko ntibikabe rimwe mu mwaka gusa ahubwo mwongere bibe nibura kabiri mu mwaka.”
Igikorwa cyarangijwe n’ubusabane, indirimbo nyarwanda no gusangira ikawa n’icyayi mu buryo bwa Kinyarwanda.
Château de La Hulpe aho uru rugendo rwabereye ni mu gace kagize ishyamba bita ‘Forêt de Soignes’, harimo inzira zabugenewe mu gukoreramo ingendo ndetse n’ubusitani bwiza.
Ubu butaka bukaba bwaragiye bugurwa n’abantu batandukanye, ariko kugira ngo hamere uko hameze ubu byatangiye mu mwaka 1893 ubwo umutungo wagurwaga n’umunyenganda witwaga Ernest Solvay, wahimbye sosiyete izwi cyane ku izina rya Solvay & Co, nyuma yaje kuharaga abana be bakomeza kuhakora neza nk’uko hagaragara ubu.