Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yasesekaye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo aho yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bagize Inama y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.
U Rwanda ruhuriye n’ibihugu 11 muri uyu muryango aho birimo u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Angola, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo, Sudani na Zambia.
Inama nk’iyi iheruka kuba mu Ukwakira kwa 2016 aho abakuru b’ibihugu baganiriye ku kibazo cy’amatora akomeje guteza umwuka mubi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyo gihe yari yabereye i Luanda muri Angola.
Abakuru b’ibihugu berekeje i Brazzaville nyuma y’iminsi mike Komite ihuriyemo abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango bahuye aho bateguraga iyi nama igomba kurebera hamwe uko iterambere ry’akarere ryakomeza gusigasirwa.
Inama y’abaminisitiri na yo yari yabanjirijwe n’iy’abayobozi batandukanye b’inzego zishinzwe umutekano muri buri gihugu na yo yabereye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-i-brazaville-mu-nama-ya-icglr
Posté le 20/10/2017 par rwandaises.com