Mu myaka 50 ishize, Kigali yari imeze nk’ibihuru, nta bikorwaremezo biyibarizwamo. Mu bice binini byayo ntabwo yari ituwe ahubwo byari amashyamba atabarizwamo abantu.
Kigali yavuye ku bantu 20 b’abacuruzi mu mwaka wa 1909 igera ku bantu barenga 6000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu gusa.
Amafoto yafashwe na Dr. Sterckx nyuma gato y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, agaragaza Umujyi wa Kigali udatuwe na busa, udafite ibikorwaremezo. Wabarizwagamo imodoka nke zo mu bwoko bwa Volkswagen zizwi nka Gikeri, abacuruzi bagikora ibikorwa byabo mu buryo bwa gakondo badandaza hasi.
Amateka agaragaza ko Paruwasi Gatolika y’Umuryango Mutagatifu ‘Sainte Famille’ ariyo ya mbere yashinzwe muri Kigali, byari ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 1913, ishingwa na Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder. Ni yo paruwasi yabatije Rezida wa Mbere wa Kigali, Kandt. Ni nayo ya mbere yashinzwe mu gihugu hagati.
Yashinzwe yitwa Misiyoni y’Umuryango Mutagatifu kuko ijambo paruwasi ryatangiye gukoreshwa mu 1959.
Umujyi wa Kigali washinzwe n’umunyabugenge akaba n’umuvumbuzi w’umunya-Pologne Richard Kandt mu 1907. Ni wo Murwa Mukuru w’u Rwanda kuva mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge rwigobotoye ubukoloni bw’Ababiligi.
Mbere y’icyo gihe, mu Rukari i Nyanza aho Umwami Mutara wa III Rudahigwa yari atuye ni ho hafatwaga nk’Umurwa Mukuru mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge.
Kigali yatoranyirijwe kuba Umurwa Mukuru hashingiwe ko ari agace kari hagati na hagati mu gihugu. Magingo aya hafatwa nk’igicumbi cy’ubukungu n’imiyoborere kuko ibigo by’ubutegetsi hafi ya byose ariho bibarizwa.
Umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Wubatse ku buso bungana na kilometero kare 730 ukaba uri ku butumburuke bwa metero 1600 ku dusozi na metero 1300 mu bibaya.
Umusozi uzwi nka Mont Kigali ni wo muremure mu dusozi twinshi tugize uyu murwa w’u Rwanda aho ufite uburebure bungana na metero 1850. Kugeza mu 2012, buri kilometero kare imwe y’Umujyi wa Kigali yari ituweho n’abaturage 1600.
Ibindi wamenya ku mateka ya Kigali
Kuva intambara ya mbere y’Isi irangiye, mu mwaka wa 1890 kugeza 1916, Kigali yabaye Umujyi w’Abadage muri Afurika y’Iburasirazuba yose. Yatangiye kuyoborwa n’Ababiligi mu mwaka wa 1919 kugeza mu 1962.
Gereza ya Kigali niyo ya mbere mu Rwanda yubatswe mu 1930, iri ku Muhima, muri Nyarugenge, niyo gereza ya cyera kurusha izindi mu Rwanda kandi ikaba iranga imyubakire y’abakoloni (architecture coloniale).
Iyi gereza yashyizwe ku rutonde rw’imirage ndangamateka. Ni ikimenyetso cy’amateka kimwe n’inzu ya Richard Kandt, wabaye Rezida wa mbere w’u Budage mu Rwanda. Iyi nzu Kandt yayubatse hagati ya 1908 na 1910.
Ahitwa kwa Rubangura hari mu rugo rw’umwami. Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umusaza Kanyamugenge Joseph, yatangaje ko yibuka ko ahari inyubako ya Rubangura hahoze ari mu rugo rw’umwami Mutara III Rudahigwa. Yongeyeho ko ahahoze ari muri ETO Muhima hari mu gikari cy’umwami.
Umuhanda wa mbere wubatswe muri Kigali ni uwavaga ahitwaga Etat Major (Usohoka Camp Kigali ukanyura imbere ya Serena Hotel ugakomeza Soras ukarangirira kuri Rond Point y’imbere ya BCR ubu ni I&M Bank, hafi y’ahahoze Perezidansi ya kera.)
Minisiteri zose zibarizwa mu Mujyi wa Kigali, kimwe n’uko ibiro bya Perezida wa Repubulika n’iby’abagize Inteko Ishinga Amategeko ariho biherereye.
Amafoto agaragaza Umujyi wa Kigali mu 1960
Umuhanda uciye imbere ya Serena ni uko wari umeze mu myaka ya za 60. Ni wo wa mbere wubatswe muri uyu Mujyi
Isoko ryo mu Mujyi wa Kigali mu myaka ya 60 naryo ni uku ryari rimeze. Hakurya ni Kimisagara itaraturwa n’umuntu n’umwe
Mu Kiyovu ni uku hari hameze…nta nzu washoboraga kuhabona n’imwe
Mu Mujyi rwagati kuri Ecole Belge mu nzira werekeza kuri CHUK ni uku hari hameze
Kimihurura y’ubu n’iyo muri iyi myaka nta huriro na rito. Hamwe ni imiturirwa ahandi hari ibihuru
I Mburabuturo ahari icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda, icyo gihe wari umusozi wambaye ubusa
Ifoto yo hejuru: Ni inyubako ya mbere Kiliziya ya Sainte Famille iyo munsi ni urugo Abapadiri bayo babagamo
Ifoto yafashwe mu 1918 igaragaza kwa Richard Kandt
Gereza ya Nyarugenge niyo ya mbere yubatswe mu Rwanda
Andi mafoto agaragaza Kigali ya none n’iyo mu myaka icumi ishize
Aho Kigali Convention Center yubatse, mu myaka icumi ishize hari indiri y’ibihunyira
Ahari Kigali Convention Center uyu munsi, mu 2007 hari ishyamba
Ahari icyapa cya MTN kuri iyi foto, hakurya yaho mu gihuru gihari niho hubatse Kigali Convention Center
Kimihurura muri Rond Point, mu 2007 nta nyubako zigezweho zari zihari. Aha hari inzu ifite amabati y’ubururu hakoreraga iposita, ubu hari Kigali Heights ndetse uwo muhanda w’igitaka waho ubu urimo kaburimbo ikomeza i Remera
Ahubatse Kigali Heights hari hari iyi nyubako yakoreragamo iposita
Ku Kimihurura ahari Kigali Convention Center, mbere hari ibihuru byiberamo ibihunyira
Imihanda igera ahari Kigali Convention Center usibye uza mu Mujyi n’ujya Kacyiru, indi yose yari itaka mu gihe uyu munsi irimo kaburimbo
Abahanga bayubatse bagendeye ku bipimo byemewe mu Bwongereza
Kigali City Tower mu 2007 ikiri mu isiza
Iki kibanza nicyo cyubatsemo Kigali City Tower ya none. Igice cyari kimaze kubakwa ni Parikingi y’imodoka
Kigali City Tower mu 2007 nibwo yari itangiye kubakwa. Habanje Parikingi mbere yo kugera ku nyubako nyir’izina
Iyo uhagaze ku Kinamba ubona inyubako zirimo Ubumwe Grand Hotel, KCT, Grand Pansion Plaza, T 2000 n’inyubako ya CHIC
Inyubako ya Makuza mu Mujyi rwagati yari itarubakwa
Umanutse uturuka ku musigiti wo mu Mujyi rwagati ni uku hari hameze mu 2007
Mu mujyi rwagati uharebeye mu cyerekezo kiva i Nyamirambo, uku niko hari hameze mu 2007. Ahari ikibanza niho hubatse Makuza Grand Passion Plaza
Mu 2007, inyubako yo kwa Makuza yari ikiri mu mishinga
Inyubako ya Banki ya Kigali (indende ibanza iburyo) n’iya Ecobank (igaragara mu ibara rijya gusa n’ubururu bwerurutse) nizo zari ndende muri Kigali icyo gihe
Uhagaze ku Rya nyuma i Nyamirambo, ubona izindi nzu ndende ziri muri Kigali zitari zagatekerejweho mu 2007
Uri mu Gatsata, ubona inzu zose ziri mu Mujyi rwagati
I Nyabugogo muri Gare uhereye uko yari imeze mu 2007 n’uko imeze ubu mu 2017
Gare ya Nyabugogo ni uku yabaga imeze muri aya mezi ya nyuma y’umwaka
Nyabugogo ya 2007 ni uko yasaga. Yari yiganjemo imodoka nyinshi zizwi nka Twegerane none ubu zabaye amateka muri Kigali
Nyabugogo ya 2017 uyirebeye mu nzira zo ku Ruyenzi itandukanye cyane n’iya 2007 mu bikorwa remezo
Mu Gakinjiro hari ibarizo gusa ariko ubu ni imiturirwa ihambaye
Mu Gakinjiro ni uku hari hameze. Ubu huzuye imiturirwa y’abacuruzi bishyize hamwe
Mu 2007, ku Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro hari ibarizo gusa ariko ubu huzuye imiturirwa igezweho
Izi nyubako zigezweho zo mu Gakinjiro zubatswe n’abahakoreraga bishyize hamwe
Ku Kimihurura ahazwi nko ku Kabindi ni uko hari hameze mu 2007
Ahazwi nka Poids lourds ubu harahindutse kuko ku gice cyo haruguru hari kubakwa inzu nshya kuko inzu z’akajagari zari zihari mu 2007 zose zarasenywe
Inyubako ya Banki ya Kigali (indende ibanza iburyo) n’iya Ecobank (igaragara mu ibara rijya gusa n’ubururu bwerurutse) nizo zari ndende muri Kigali icyo gihe
Rond Point mu Mujyi rwagati
Uko Umujyi wari umeze uwurebeye ahateganye na Kiliziya ya Sainte Famille
Iyo uhagaze muri Hotel Ubumwe, ubona hotel nshya ya Sainte Famille iri kubakwa. Ku ifoto iragaragazwa n’amatafari ya Ruriba asa na kaki
Umudugudu wa Gacuriro
Umudugudu w’i Gacuriro wari utangiye kubakwa, inzu zimwe zari zigeze ku musozo
Uhagaze mu Mujyi rwagati, ubona uko umudugudu wa Gacuriro uteye muri iki gihe
Uku niko ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri ku Kimihurura hari hameze
Ku Kacyiru kuri Telecom House
Umuhanda wa Kacyiru uturuka Nyabugogo werekeza i Remera wafotowe mu 2007. Icyo gihe inyubako ya Telecom House yari ihari. Ku ifoto ni umuturirwa wegeranye n’undi usakaje amabati afite ibara ritukura
Kuri Telecom House ku Kacyiru…
Uhagaze kuri Telecom House uyu munsi, ubona imiturirwa itandukanye
Ubasha kubona imbere yawe Kigali Heights na Kigali Convention Center
Uyu munsi uhagaze mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru, imbere yawe ni uku haba hameze
Ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, inyinshi mu nzu ziri ku ruhande rw’iburyo kuri iyi foto zarasenywe hanyuma hakorwa imihanda mishya ya Kaburimbo ihinguka kuri Ambasade y’Abanyamerika
Uhagaze i Nyarutarama ukareba, ubona ikiyaga cyo munsi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal
Mu 2007, Ambasade ya Amerika nibwo yari iri kubakwa
Ubu inyubako ya Ambasade ya Amerika yaruzuye ndetse no hafi yayo hari izindi nzu ndende zaba iza Minisiteri n’izindi
Icyicaro cya Polisi cyarahindutse
Polisi y’Igihugu yakoreraga mu nyubako ziciriritse, inyinshi muri izi zarasenywe hubakwa imiturirwa ndetse n’imihanda y’imbere mu kigo igirwa kaburimbo
Mu 2007, imihanda yo ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru yari ibitaka ubu ikoze neza
Polisi isigaye ifite imiturirwa
Iyari Stade Regional i Nyamirambo ubu ni Stade ya Kigali yavuguruwe mu buryo bujyanye n’igihe
Hotel Intercontinental niyo yari ikomeye mu gihugu, ubu hari Marriot n’izindi
2007 iyi yitwaga Hotel Intercontinental ubu yaguzwe na Serena Group yitwa Serena Hotel
Mu gihe Hotel Intercontinental ariyo yari ikomeye mu Rwanda, nyuma y’imyaka 10 hari izindi nyinshi zirimo Marriot
Ku Gisozi kuri ULK…
Mu 2007, ULK yari ikiri kubakwa
Uyu munsi ULK ni imwe muri Kaminuza ifite inyubako zigezweho
Mu myaka 10, imyubakire yo muri Kigali yari iteye inkeke
Mu 2007 inyubako ya Rwanda Revenue ku Kimihurura yari itaruzura neza