Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje ubushotoranyi, bitaragera ku rwego rwo kuba u Rwanda rwahangana n’icyo gihugu mu buryo bweruye.

Ni ibyo yatangaje nyuma y’aho Ingabo za Congo [FARDC] zikomeje ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda, kuko ku wa Gatanu umusirikare wazo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Ku wa Gatandatu ubwo hakorwaga igenzura ku byabaye bigizwemo uruhare n’Itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, abaturage ba RDC bateye amabuye mu Rwanda, biba ngombwa ko ingabo zarwo zirasa hejuru.

Muri rusange, ibikorwa by’abasirikare barasa ku butaka bw’u Rwanda, abagerageza kwambuka bakinjira mu gihugu, abarasa ku butaka butagira nyirabwo, bimaze kuba inshuro eshatu.

Ni mu gihe indege za FARDC zivogera ikirere cy’u Rwanda, zimaze kubikora inshuro eshatu.

Mbere kandi abasirikare ba Congo bafatanyije n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, bateye ibisasu mu Rwanda, by’umwihariko hari ibyatewe mu bice by’Akarere ka Musanze mu bihe bitandukanye umwaka ushize.

Mukuralinda kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, yavuze ko ibikorwa by’abasirikare ba Congo usanga ahanini bisemburwa n’imvugo cyangwa imyitwarire y’abayobozi b’icyo gihugu.

Ati « Umuntu ashobora kubifata mu buryo bubiri. Hari ubushotoranyi, ariko iyo usesenguye inshuro bimaze kuba, hari n’imvugo z’abayobozi ba Congo bakomeza kuvuga, bakomeza gukoresha, zituma bamwe mu basirikare bashyira mu bikorwa ibyo bumvise muri izo mvugo. »

Yakomeje ati ’Niba umuntu uhora umubwira ngo u Rwanda ni umwanzi […] ni icyo wirirwa uvuga, umwe mu bafite imbunda ashobora kuvuga ati ‘ariko bariya bahungu bahora batubwira ko ari abanzi, uwakwambuka nkabarasa’. » Yari kuri Televiziyo Rwanda.

Mukuralinda avuga ko hari no kuba RDC iba ishaka gusunikira u Rwanda mu mutego w’intambara.

Avuga ko mu mpera z’iki cyumweru, ibyabaye bitandukanye n’ibyari bisanzwe kubera ko habayeho kurasana hagati y’impande zombi, ariko bidakwiye gukura umutima abaturage.

Ati « Icyiza kirimo ni uko nta muntu wacu waba warahaguye cyangwa ngo ahakomerekere, kandi bishimangirwa n’itangazo riherutse gusohoka rivuga ko umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe ndetse n’abaturage b’u Rwanda bararinzwe. »

« Nta gutungurwa guhari […] ingamba zarafashwe, ari abasirikare barahari, ari intwaro zirahari, ibigomba gukorwa byose byarateguwe nta gutungurwa kuzigera kuba, gushotorwa byo bizakomeza ariko ntabwo uwo mutego tuzawurwamo. »

Mukuralinda avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bukorwa n’abasirikare ba RDC nubwo byakomeza, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano n’ubugire bwarwo.

Ati « Ariko baramutse barenze hariya bakwakirwa uko bikwiye. »

Ikibazo abantu benshi bibaza ni ukuntu u Rwanda rukomeje gushotorwa na RDC, ariko rukaba rwarakomeje kuyihorera aho kuba rwayisubiza ngo ruyirase nk’ uko yo imaze kubigira akamenyero.

Mukuralinda yagize ati ‘ »Rwatewe rwose nta gushidikanya. Biriya ni ubushotoranyi bufite icyo bugamije, burasesengurwa, burigwa. Nawe urabibona ko ni umwe, ni babiri […] ejo baramutse baje ari 10 cyangwa ari 20 byaba bihinduye isura. »

U Rwanda na RDC bimaze iminsi birebana ay’ingwe, nyuma y’aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n’ingabo z’iki gihugu mu mpera za 2021.

RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha no gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeje no guhembera ingengabitekerezo yayo.

Kuva u Rwanda na RDC byatangira kurebana ay’ingwe, hagiye habaho imbaraga z’ubuhuza butandukanye ariko abayobozi ba Congo bagashinjwa kutubahiriza ibyabaga byaganiriwe, kugeza n’aho Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama yagombaga kumuhuza n’uruhande rw’u Rwanda i Doha muri Qatar.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye kurinda umutekano w’abaturage barwo

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwaro-zirahari-u-rwanda-rwongeye-kuburira-rdc-ku-bushotoranyi