Mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa hasojwe Imurika Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Salon International de l’Agriculture 2023), aho abarisuye benshi babonye umwanya uhagije wo gusogongera ibinyobwa ibikorerwa mu Rwanda by’umwihariko ikawa n’icyayi byarwo.

Iri murika ryitabiriwe n’Itsinda ry’Abanyarwanda riyobowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibihingwa byamuritswe birimo avoka n’ibiyikorwamo nk’amavuta n’ibindi, imiteja, urusenda, imboga z’ubwoko butandukanye, ubuki, ikawa n’icyayi.

Iri murika mpuzamahanga ryabaye ihuriro rihesha agaciro abahinzi n’aborozi batandukanye baryitabiriye n’uburyo bwo kugaragaza isura y’igihugu mu bikorwa bifatika.

U Rwanda rwaserukiwe n’abikorera mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bagera ku icumi barimo Uwizeyemungu Jean Claude wari uhagarariye Sosiyete Mahwi Grain Millers Ltd; Gatra Zuulaih wa ZATOMS; Uwamahoro Nadège wa Brampire Ltd; Murekezi Solange Uwingabiye wa Aux Délices Honey Ltd na Ritha Umutoni wa CGB ltd/Raphi coffee.

Hitabiriye kandi Niyondorera Guershom uyobora Aubin Produce International; Kagimbanyi Uwimbabazi Maggie uhagarariye COOPAC Ltd na Virunga Sprl, Latifah Umugwaneza wari uhagarariye High and Lum.

Iri murika ngarukamwaka abaryitabira bamara iminsi umunani bahanahana amakuru mu buryo bwafasha mu gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ibibukomokaho.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda bitabiriye “Salon International de l’Agriculture 2023”, yabasabye “guhozaho kuko isoko ryo mu Bufaransa rikenera ibicuruzwa byinshi”.

Umuyobozi ushinzwe Ibyanya by’inganda no guteza imbere Ibyoherezwa mu mahanga mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Sayinzoga Diane, yashimye umusaruro bakuye mu kwitabira iri murikagurisha.

Yagize ati “Kwitabira iri murikagurisha ni ingirakamaro cyane kuko ibikorerwa mu Rwanda bimenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Abanyarwanda bahakuye amasomo azabafasha kongerera ubumenyi mu byo bakora.’’

Imurika Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Salon International de l’Agriculture 2023) ryabereye “Expo Porte de Versailles”, ku wa 25 Gashyantare-5 Werurwe uyu mwaka. Ryitabiriwe n’abamurika baturutse hirya no hino ku Isi n’abandi biganjemo Abanyaburayi bagamije kumenya ibicuruzwa bishya bikorerwa mu bihugu by’amahanga. https://www.youtube.com/embed/3kdn0mpkZP4

Abanyamahanga beretswe ibihingwa byera mu Rwanda n’ubwiza bwabyo

Avoka iri mu bihingwa byamuritswe n’Abanyarwanda

Ibihingwa byamuritswe birimo avoka n’ibiyikorwamo nk’amavuta n’ibindi, imiteja, urusenda, imboga z’ubwoko butandukanye, ubuki, ikawa n’icyayi

Hasojwe imurika ry’ubuhinzi n’ubworozi ryamuritswemo ibihingwa by’u Rwand

https://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/paris-hasojwe-imurika-ry-ubuhinzi-n-ubworozi-ryamuritswemo-ibihingwa-by-u