Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yemeje ko aho u Rwanda ruhagaze mu isi ya none ari heza, nubwo hirya no hino ku isi hari ibibazo bitandukanye birimo iby’umutekano, abimukira, politiki n’ibindi.

Yabigarutseho mu kiganiro cyatangiwe muri kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi yanahuriranye n’Isabukuru y’imyaka 30 y’uyu muryango, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Aho isi iri kugana n’aho u Rwanda ruhagaze muri iyi Isi”.

Iki kiganiro cyatanzwe na Dr Clet Niyikiza, washinze Leaf Pharmaceuticals, ikora imiti yifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye, Dr Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika y’u Rwanda, Francis Gatare, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye na Peteroli na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi Abanyarwanda banyuze mu nzira ndende aho bafatwaga nk’abicanyi, aho bageze ku Isi bakabikanga ndetse n’abashaka kurutera ubusembwa bakavuga ko ari abashotoranyi.

Icyo gihe ibyo byiyongeraho imiryango mpuzamahanga yacaga intege abanyarwanda ivuga ko ibyo biyemeje byo guhitamo uko bifuza kubaho batazabigeraho keretse bateze amatwi, bakumvira inzira ibihugu by’ibihangange byifuza ko banyuramo.

Mushikiwabo akomeza avuga ko iyi nzira igoranye itarangiye kuko n’ubu u Rwanda rudahwema guhangana na raporo zitandukanye, rutanga ibisobanuro ngo rutabaho uko abazikora bifuza ko rubaho.

Ati “Ni ibijyanye n’amateka yacu bidakwiye kudutera ubwoba no kudutesha inzira twifuza kunyuramo.”

Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe utamenya uyobora Isi kuko abaharaniraga kuyiyobora na bo bafite ibibazo birimo intambara z’iterabwoba, abimukira, imyivumbagatanyo y’abaturage birirwa babaza abayobozi icyo babamariye n’ahandi batora abayobozi kuko barambiwe abari basanzweho n’ibindi.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abarenga 2000, Mushikiwabo, yavuze ko nubwo mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika hari intambara, u Rwanda ruhagaze neza kandi rutanga n’umusanzu mu kugarura umutekano muri ibyo bihugu.

Yagize ati “Aho igihugu cyacu gihagaze mu isi ni heza. Nk’u Rwanda ni ukureba aho twebwe dukwiye gushinga ikirenge, no gushishoza kuko ibintu birahinduka buri munsi, ku buryo umuntu adashobora kuba yategura.”

Yakomeje ashishikariza Afurika kutirirwa mu ntambara zidafututse kuko kugira ngo izagire ijambo mu ruhando mpuzamahanga, bikwiye ko n’ibihugu byayo bikorana.

 

 

Perezida Kagame yakomoje ku mukoro yatanze ku bushakashatsi ku gikeri n’inyabarasanya

 

 

Senateri Dr Sezibera Richard atanga igitekerezo muri iyi Kongere

 

Dr Clet Niyikiza yavuze ko uburezi bukwiye guhabwa abana b’Abanyarwanda bugomba kugira umusingi uhamye uzana impinduka ku muryango rusange

 

Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo yamenye uburyo inyabarasanya yomora umuntu wakomeretse abyumvise kuri Radio Rwanda

 

Uhereye ibumoso: Dr Donald Kaberuka; Francis Gatare; Dr Clet Niyikiza na Minisitiri Louise Mushikiwabo batanze ikiganiro cyagarutse kivuga ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 30 n’ibibazo isi yari ifite muri icyo gihe

 

 

Umwe mu bitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi atanga igitekerezo

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Dr Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)

 

Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu

 

Perezida Kagame na Madamu na Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Gasinzigwa Oda bafatanyije n’abitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi gucinya akadiho

 

 

Bagaragazaga ibyishimo mu buryo bw’ikirenga
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mushikiwabo-yasobanuye-aho-u-rwanda-ruhagaze-mu-isi-ya-none
Posté le 17/12/2017 par rwandaises.com