Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu kasuzumye uko u Bufaransa bwubahirije imyanzuro ku burenganzira bwa muntu bwahawe mu 2013, harimo iyerekeye ukuri ku ruhare rwabwo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gukurikirana abayigizemo uruhare bucumbikiye.

Ni mu gikorwa cy’igenzura ngarukagihe ‘Universal Periodic Review (UPR) rikorerwa ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, hagamijwe kureba uko byubahiriza uburenganzira bwa muntu, giteganyijwe kuri uyu wa Mbere i Genève mu Busuwisi.

Iri genzura riba buri myaka itanu, ryasuzumye imyanzuro 136 u Bufaransa bwemeye mu 2013 irebana n’iterambere ry’uburenganzira bw’abagore, kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina, kurwanya irondaruhu, ivangura rishingiye ku bwenegihugu, ivangura rikorerwa abayahudi, kurwanya ubukene, politiki ku bimukira n’abashaka ubuhungiro n’ibijyanye no gufata no gufunga.

Ku nshuro ya gatatu y’iri genzura, u Bufaransa bwasuzumwe ku myanzuro yatanzwe n’u Rwanda ariyo; gutera intambwe yo gucira imanza cyangwa kohereza abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bari muri iki gihugu, gukorana byihutirwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT) mu kuburanisha Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta.

Hari kandi gushyira ku mugaragaro inyandiko zose zirimo amakuru y’imikoranire ya Guverinoma y’u Rwanda n’igisirikare mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside no gutera intambwe yo gukora iperereza ku makuru yose agaragaza uruhare u Bufaransa bukekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwaka ushize Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) yahamagariye Umuryango w’Abibumbye kwita ku ruhare u Bufaransa bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nyuma y’uko Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa (CPCR) rwari rwagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu impungenge zarwo z’uko u Bufaransa bwarenze ku mategeko mpuzamahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibuka yasabye Loni n’ibihugu byose biyigize kwemera uruhare abayobozi b’Abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba hashingiwe ku mategeko y’igihugu n’andi yo ku rwego mpuzamahanga.

Yasabye kandi u Bufaransa kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhabwa ubwihisho n’iki gihugu no gushyira ahagaragara amadosiye yose afite aho ahuriye na Jenoside.

Ingabo z’Abafaransa zishinjwa gutererana Abatutsi bicwaga urw’agashinyaguro muri Jenoside
http://igihe.com/politiki/amakuru/article/u-bufaransa-burasuzumwa-ku-kubahiriza-imyanzuro-irimo-irebana-na-jenoside
Posté le 17/01/18/ par rwandaises.com