Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda anashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yunamiye Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, ku munsi wahariwe kuzizihiza no kuzirata ibigwi n’ubutwari.

Uyu ni Umunsi wo kuzirikana Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 28, aho ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bageze ku Gicumbi cy’Intwari baherekejwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abahagarariye imiryango y’intwari ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

Hakurikiyeho umuhango wo gushyiraho indabo no gufata umunota umwe wo kwibuka Intwari zatabarutse.

Indabo zashyizwe ku gicumbi cy’intwari zo mu cyiciro cy’Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda ndetse n’abazarugwaho.

Muri iki cyiciro kandi harimo intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.

Indabo kandi zashyizwe ku gicumbi cy’intwari ziri mu cyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko hazirikanwa ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda zitanze kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite igihugu bishimira.

Yagize ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo igihugu gihanze amaso bityo bagomba guharanira kuba Abanyarwanda bazima.

Ati “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidali y’igihugu n’impeta by’ishimwe, Godeliève Mukasarasi yavuze ko iyi nshuro kuzirikana ubutwari byahawe umwihariko wo gushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Ubutwari bw’abanyarwanda ni agaciro kacu ariko cyane cyane urubyiruko rukagira bya bikorwa by’ubutwari kuko aribo ejo bazaba barimo abayobozi bitangira igihugu ndetse bakanoza imikorere y’igihugu.”

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu. Perezida Kagame na Madamu ubwo bari bageze ku gicumbi cy’Intwari Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze ku Gicumbi cy’Intwari Umuhango wo kuzirikana intwari z’u Rwanda wabereye ku gicumbi cy’Intwari i Remera

Bunamiye Intwari zitanze ngo u Rwanda rube igihugu cyiza kandi kibereye bose

Mu bunamiye Intwari z’u Rwanda harimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda Ingabo ziha icyubahiro intwari zitangiye u Rwanda Imva iruhukiyemo Intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema ku gicumbi cy’intwari i Remera

Military band yafashije mu muhango wo kwizihiza intwari z’u Rwanda

Military band iha icyubahiro intwari zitangiye u Rwanda Hakozwe akarasisi gaha icyubahiro intwari zatumye u Rwanda ruba igihugu cyiza

Ikimenyetso cy’intwari ku gicumbi cyazo i Remera Imva ishyinguyemo Intwari Gen Fred Gisa Rwigema

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu Kuya 1 Gashyantare 2022

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bunamiye-intwari-z-igihugu-amafoto