Iterambere mu myubakire y’imijyi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ntabwo rigaragazwa n’ibigo bya Leta n’abikorera gusa.

Amwe mu madini n’amatorero yubatse insengero zifite imyubakire yihariye haba mu bunini n’ubuhanga bwakoreshejwe n’abubatsi.

N’ubwo urutonde rw’insengero nini mu gihugu ari rurerure, twagerageje gutoranyamo 10, zishobora kuba zihiga izindi mu bunini n’ubuhanga bw’imyubakire.

1. Bethesda Holly Church (Ahitwa kwa Rugamba)

Uru rusengero ruherereye hirya y’Agakiriro ka Gisozi mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Abayobozi ba Bethesda bavuga ko uru rusengero rwubatswe kuva muri 2009 kugera muri 2014, hakoreshejwe imisanzu y’abanyetorero yanganaga n’amafaranga miliyari imwe n’igice.

Umushumba w’Itorero Ryera Bethesda, Albert Rugamba avuga ko uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bine bicaye bisanzuye.

2. Itorero ry’Umugeni wa Kristo riri ku Gisozi(muri ULK)

Uru rusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi bine, rwubatswe kuva muri 2015 kugera 2017 mu kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

3. Restoration Church-Kimisagara

Uru rusengero ruri ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge; abaruyobora bavuga ko rufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bine bicaye neza, rwubatswe kuva mu 1994 kugera n’ubu hari ibikirimo gutunganywa.

4. Umusigiti w’i Nyamirambo (kwa Kadafi)

Wubatswe mu mwaka wa 1979 hakoreshejwe amadolari ibihumbi umunani ($8,000), ngo ufite ubushobozi bwo kwakira abantu babarirwa hagati ya 700 na 800.

N’ubwo inyubako ari nini yubatswe kuri metero24 kuri 60, ifite ibindi bice bidasengerwamo byagenewe amashuri.

5. Umusigiti wo mu Mujyi rwagati wa Kigali (witwa Madina)

Uyu musigiti wubatswe mu mwaka w’1913 ariko waje kuvugururwa muri 2007 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 Frw. Ufite amagorofa atatu asengerwamo n’abantu bashobora kugera ku 2.000.

6. Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Luanga i Nyamirambo

Ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu bagera ku bihumbi 3,500, imirimo yo kuyubaka yangiye muri 2015 isozwa muri 2017 n’ubwo hari imirimo imwe n’imwe ikurukorwaho.

7. Urusengero rw’Abadivantisti b’umunsi wa 7 (i Remera)

Uru rusengero ruri ku gahanda k’amabuye kava kuri ‘Rond point’ ya Sobatube ku Kicukiro kerekeza i Remera ku Kisiment.

Abayobozi b’Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi bavuga ko uru rusengero rwaguzwe mu 1991 ari ahantu hari hateganijwe kujya habera akabyiniro.

Rwaje kuvugurwa ahagana mu mwaka wa 1998, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 3,500.

8. Kiliziya, Cathedrale Regina Pacis (Kimironko)

Yarangije kubakwa mu mwaka wa 2008 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 800 frw. Ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu 3,500.

9. Restoration Church-Masoro (Kigali)

Ni urusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi bine bicaye neza.

Abahasengera bavuga ko imyubakire y’uru rusengero irimo ubuhanga kurusha inyinshi mu nsengero ziri mu gihugu; ndetse mu gihe cy’amateraniro yose ahabera hakoreshwa ikoranabuhanga.

10. Urusengero rw’Itorero ry’Abadivantisiti rwa Gikondo

Amafoto: Plaisir Muzogeye

http://www.kigalitoday.com/amashusho/amafoto/article/ihere-ijisho-insengero-10-zitatse-ubwiza-muri-kigali

Posté le 05/02/18 par rwandaises.com