Umufaransa Alain Gauthier, kuri uyu wa Gatandatu yashyikirijwe umudali n’ubuyobozi bw’umujyi wa Reims mu Bufaransa, bumushimira uruhare rwe mu butabera bw’icyo gihugu, mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Gauthier yari kumwe n’abandi bantu 19 bashyikirijwe imidali y’icyubahiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Reims Arnaud Robinet, bashimirwa ibikorwa bitandukanye bagiye bagiramo uruhare.

Mu 2001 nibwo Gauthier n’umugore we w’Umunyarwandakazi Mukarumongi Dafroza bashinze umuryango bise ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, bagamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha.

Inyandiko yashyizwe ahagaragara ku Cyumweru gishize n’Umunyamabanga wa CPCR, Gaël Faye, ubwo byatangazwaga ko Gauthier azahabwa uyu mudali, yavuze ko ari ishema kuri uyu muryango n’abawutera inkunga kugira ngo haboneke ubutabera ku bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ikomeza igira iti “Ntawareka kuvuga n’abanyamategeko bakomeje kubana natwe mu myaka myinshi. Iyo batahaba uru rugamba ntabwo rwari gushoboka. Ni ikimenyetso gikomeye cyo kwemera jenoside yakorewe abatutsi, ku buyobozi bw’umujyi ukomeye mu Bufaransa.”

U Bufaransa nka kimwe mu bihugu byari inshuti zikomeye za guverinoma yateguye ndetse igashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, bwaje kuba ubuhungiro bwa benshi mu bayigizemo uruhare ndetse bushinjwa ko hari ubufasha bwatanze, ariko kugeza uyu munsi buracyabyihunza.

Ubucamanza bw’icyo gihugu kandi bushinjwa kugenda biguru ntege mu gukurikirana amadosiye y’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bihisheyo, bamwe ntibafatwe abandi ntibaburanishwe mu buryo bunogeye abifuza ubutabera.

Guhera mu Ugushyingo 2001, CPCR ivuga ko yihaye intego yo kugeza mu nkiko “nta rwango cyangwa kwihorera” abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi baba mu Bufaransa.

Ivuga ko yatanze ibirego hafi mirongo itatu mu biro by’abacamanza bakora iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu i Paris, gusa kugeza ubu ngo urubanza rwaciwe rukarangira ni urwa Captain Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25.

Muri uyu mwaka guhera kuwa 2 Gicurasi kugeza kuwa 6 Nyakanga, Urukiko rw’i Paris ruzumva ubujurire bwa babiri bahoze ari ba burugumesitiri baheruka gukatirwa gufungwa burundu, Octavier Ngenzi na Tito Barahira.

Alain Gauthier kandi hamwe n’abandi bantu umunani, mu Ugushyingo umwaka ushize bahawe Impeta z’Ishimwe z’ubucuti ziswe ‘Igihango’, bashimirwa ko bagize uruhare rw’ikirenga mu gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda mu rugamba rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni impeta zari zitanzwe ku nshuro ya mbere.

Afite uruhare kandi mu kunyomoza amakuru avuga nabi u Rwanda ahanini akwirakwizwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Imidali Alain Gauthier na bagenzi be bahawe

 

Umujyi wa Reims washyikirije imidali abantu 20 icya rimwe, bafite ibikorwa by’indashyikirwa bazirikanwaho

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Reims, Arnaud Robinet, ashyikiriza umudali Alain Gauthier
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-alain-gauthier-yahawe-umudali-kubera-gukurikirana-abakekwaho
Posté le 8/02/2018 par rwandaises;com