13-03-2024 – saa 07:59, Nshimiyimana Jean Baptiste

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu bushinjacyaha bw’u Bufaransa, Jean-François Ricard, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, aho bivugwa ko abasirikare b’u Bufaransa bageze muri ‘Operation Turquoise’ bakagira uruhare mu byaha birimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ashengurwa n’agahinda.

Ricard yageze mu Rwanda tariki 10 Werurwe 2024 mu ruzinduko rw’iminsi ine, aho yagiranye ibiganiro birambuye n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda hamwe n’uwa IRMCT bemeranya guhanahana ibimenyetso byerekeye amadosiye y’abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu Bufaransa.

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2024, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe.

Uru rwibutso rugizwe n’inyubako zari ziri kubakwa ngo zizabe ibyumba by’amashuri y’imyuga ariko ubu biruhukiyemo imibiri y’Abatutsi biciwe aho mu 1994.

Muri byo hari ibyabagamo abasirikare b’Abafaransa bageze i Murambi kuwa 21 Kamena 1994 bakahava kuwa 21 Kanama 1994.

Aba basirikare bahageze hari impunzi z’Abatutsi bake bahazanwe mu kuyobya uburari ngo berekane ko barinze impunzi, nyamara abasaga ibihumbi 50 bari baramaze kwicwa ndetse batabye mu byobo binini byahacukuwe.

Bya byumba abasirikare b’Abafaransa babagamo, babikoresheje bafata ku ngufu abagore n’abakobwa b’Abatutsi bari barahungiye aho, bigakorwa ku manywa y’ihangu.

Umushinjacyaha Jean-François Ricard yabanje kwikomeza ubwo yasuraga igice gisobanurirwamo amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ariko ageze ahari ibyumba abasirikare b’Abafaransa babagamo bakanashinjwa kuhafatira abagore ku ngufu yishima mu mutwe.

Yageze ahari ikibuga cy’umupira cya volleyball abasirikare b’Abafaransa bakiniragaho umupira ugwa hejuru y’imirambo asa n’uwacitse intege cyane.

Uru rwibutso rurimo ibimenyetso bya Jenoside bibungabuzwe mu buryo bwa gihanga ku buryo n’imibiri hamwe umuntu ashobora kuyibona.

Ricard yamaze kunamira Abatutsi barenga ibihumbi 50 bashyinguye muri uru Rwibutso avuga ko atabasha kugira icyo abwira itangazamakuru kuko yashenguwe n’ibyo amaze kubona.

Gusa mu kiganiro kigufi yahaye abanyeshuri bo mu Bufaransa bari basuye Urwibutso rwa Murambi, bamugaragarije ko ibyo bumvaga bakiri iwabo n’ibyo biboneye bitandukanye cyane.

Ricard yababwiye ko ibyo babonye ari ibimenyetso by’ukuri kandi bidasubirwaho kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko ubutabera bugomba gushyirwamo imbaraga abagize uruhare muri Jenoside bagahanwa.

Ubutumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi kuri uru rwibutso bugira buti “Bwa mbere na mbere naje i Murambi kugira mvuge ko uburibwe bukomeye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 butazigera bwibagirana.”

“Ndashaka kongeraho ko ubutabera bwonyine ari bwo buzagira uruhare mu kubaka ahazaza nyuma y’aya mateka ashaririye, kandi ko ari n’ubwo butabera bwamaze gutangira gutangwa buzakomeza, kuko tuzarwanya umuco wo kudahana ku byerekeye iki kibazo”

Ubuhamya buhari ni ikimenyetso simusiga

Umwe mu bakobwa bahuye n’iki kibazo cyo gufatwa ku ngufu witwa Oliva mu buhamya yatanze, yavuze ko muri icyo kigo Abafaransa bahashinze ibendera ry’igihugu cyabo, hanyuma inyubako zihakikije bazibamo kandi bazikoreshaga buri munsi mu bikorwa bya kinyamaswa byo gusambaya ku ngufu abagore n’abakobwa.

Yagize ati “Abafaransa babikoreraga ku karubanda. Buri mugoroba binjiraga mu mahema bagafata abakobwa, bakatujyana aho babaga bakabwira bagenzi babo ko batuzanye.”

“Umukobwa umwe yashoboraga gusambanywa n’abasirikare bagera ku 10 bakabikorana ubunyamanswa buteye ubwoba. Buri mugoroba bazaga gushaka abakobwa, mbese byari nk’aho ari ryo funguro ryabo.”

Ibikorwa byakorewe ku musozi wa Murambi byabaga biyobowe n’abasirikare bakuru bane bayoboraga ingabo zari zikambitse muri icyo kigo, barimo Col Didier Tauzin wabaye komanda wa mbere wa Operation Turquoise ku Gikongoro, Col Jacques Rosier wari umuyobozi wa Col Didier Tauzin akaba ari na we watanze itegeko ryo gushyira inkambi y’Abafaransa i Murambi.

Hari kandi Lt Col Erik De Stabenrath wasimbuye Col Rosier na Capt Marc Zwilling wari komanda w’inkambi y’i Murambi.

Yasomaga amagambo asobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi intege zikamushiramo

Jean-François Ricard yari yacitse intege ubwo yitegerezaga ibyabaye i Murambi

Yagaragazaga agahinda ku maso

Ikibuga cy’umupira abasirikare b’Abafaransa bakiniragaho batera umupira hejuru y’ahari hashyinguye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatsi

Yazirikanye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

Nyuma yo kunamira Abatutsi baruhukiye i Murambi, yari yashenguwe n’ibyo amaze kubona

Yanditse mu gitabo ko ubutabera ari ngombwa mu gukemura ikibazo cyo kudahana

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinjacyaha-ricard-wo-mu-bufaransa-yashenguwe-na-jenoside-yakorewe-i-murambi