Perezida Paul Kagame yavuze ko uburyo Afurika yagiye ihabwa amazina mabi ashingiye ku miterere n’amateka byayo, bikwiye kuba impamvu yo gutuma ibihugu biyigize bikora neza kugira ngo byubake iterambere rihamye.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Bwongereza aho yitabiriye Inama ihurije hamwe ibihugu 53 biri mu Muryango wa Commonwealth.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu Ihuriro ry’Ubukungu bw’Ibihugu bigize Commonwealth. Bareberaga hamwe niba iterambere rya Afurika riri mu nzira nziza hibandwa cyane ku buhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika no kureshya ishoramari.

Perezida Kagame yagize ati “Amazina mabi yose yagiye ahabwa Afurika ni impamvu ikomeye yo kugira ngo dukore neza birushijeho.”

Umugabane wa Afurika ukomeje guhangana no gukuraho imbogamizi zituma hatabaho ubuhahirane bukwiye hagati y’ibihugu biwugize. Ku wa 21 Werurwe 2018 amateka yandikiwe i Kigali ubwo ibihugu 44 bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) byashyiraga umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu, AfCFTA.

Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano azatuma ubucuruzi n’ishoramari bikomeza gutera imbere, bikazazana amahirwe menshi mu nganda no kongerera agaciro ibikorerwa muri Afurika.

Yagize ati “Twe nk’abayobozi, tugomba gukora ku buryo abashora imari yabo mu bihugu byacu bakomeza koroherezwa kugira ngo abaturage bacu bungukire mu bucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu.”

“Tumaze gutera intambwe igaragara kandi dutangiye neza. Gusa haracyari byinshi byo gukora kandi nizeye ko Abayobozi bo ku mugabane wa Afurika n’abayobora ibigo binyuranye biteguye. Turashaka gukora ibibereye abaturage bacu n’umugabane wacu. ”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Inama y’Abaminisitiri iheruka kwemeza Umushinga w’Itegeko ryemeza burundu Amasezerano ashyiraho agace k’ubucuruzi n’ubuhahirane butagira umupaka muri Afurika, ayo ku bucuruzi bw’ibicuruzwa, ay’ubucuruzi bwa serivisi, n’amasezerano ku mategeko n’uburyo bwo gukemura amakimbirane yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 21 Werurwe 2018.

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko AfCFTA izongera uruhare rwa Afurika mu bucuruzi mpuzamahanga, ikazatuma uyu mugabane ugabanya uburyo wiringira inkunga n’inguzanyo z’abanyamahanga. Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya izemeza burundu aya masezerano, mu byumweru bike biri imbere.

Yagize ati “Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika buzongera ukwihaza n’uguhatana kw’ibikorerwa mu nganda zo muri Afurika, binyuze mu gukorera ku isoko ryagutse rya Afurika, rihurirwaho n’abaturage basaga miliyari imwe.”

Kenyatta yanavuze ko ariko guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bigomba kugendana no gukora ibishoboka ngo ibihugu bizamure ishoramari ry’abanyamahanga byakira, aho kugira ngo amafaranga ajye aza mu gihugu nk’inkunga.

 

Perezida Kagame yavuze ko amazina mabi yahawe Afurika akwiye kuba impamvu yo gukora neza kurushaho

 

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yitabiriye inama ku iterambere rya Afurika hibandwa cyane ku buhahirane hagati y’ibihugu no kureshya ishoramari

 

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko AfCFTA izongera uruhare rwa Afurika mu bucuruzi mpuzamahanga

 

 

Umugabane wa Afurika ukomeje guhangana no gukuraho imbogamizi zituma hatabaho ubuhahirane bukwiye hagati y’ibihugu biwugize

 

Perezida Kagame yitabiriye Inama ihurije hamwe ibihugu 53 biri mu Muryango wa Commonwealth

 

Amafoto: Village Urugwiro

 http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amazina-mabi-yahawe-afurika-akwiye-kuba-impamvu-yo-gukora-neza-kurushaho-kagame
Posté le 19/04/2018 par rwandaises.com