Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, basuye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’Inama ya VivaTech iri kubera mu Mujyi wa Paris.

Kuri uyu wa Kane Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya ‘Viva Technology’, ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi.

Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika harimo n’ibyo mu Rwanda byamuritse ibyo bimaze kugeraho binabona n’umwanya wo gukorana n’abateza imbere imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga ku Isi.

Ibigo umunani byo mu Rwanda byitabiriye iyi nama byamuritse ibikorwa byabyo birimo Awesomity Lab iherutse gusinyana amasezerano n’Uruganda rwa Volkswagen ngo bafatanye mu gushyiraho uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu benshi.

Harimo kandi AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange; Irembo itanga uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona ibyangombwa bitandukanye; Fab Lab ihangirwamo udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga turimo ibijyanye n’ibiguruka mu isanzure n’ibindi bikenewe mu buzima; Pivot Access ikora porogaramu zitandukanye n’ibindi.

Hanamuritswe kandi umushinga wa Kigali Innovation City ugomba kuba washyizwe mu bikorwa mu 2020 aho ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% aribo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari nabo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakava kuri 2% bakagera ku 10%.

Perezida Macron na Kagame basuye ibi bigo, berekwa ikoranabuhanga rigezweho mu ikoreshwa ry’ama-robot mu gushaka ibisubizo by’ibibazo Isi ifite muri iki gihe, mu gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Awesomity Lab, Lionel Mpfizi, aherutse kubwira IGIHE ko muri Gashyantare 2017 ari bwo bahuye n’itsinda rya Volkswagen, batumiwe nka kimwe mu bigo bifite ubunararibonye mu bwikorezi n’ikoranabuhanga, bagahabwa amahirwe yo kwerekana application yitwa ‘Ride Hailing Car’ bakoreye Umunya-Nigeria igakundwa.

Avuga ko iyi application ya telefoni ifasha umuntu guhamagara imodoka imwegereye ikamutwara, ngo bwishimiwe cyane n’iryo tsinda bituma Awesomity Lab yemererwa gupiganira isoko ryo gukorana na Volkswagen, inaritsindira ihigitse ibindi bigo mpuzamahanga birimo ibyo muri Afurika y’Epfo n’ahandi ku Isi.

Muri iyi nama hategerejwemo ibiganiro bitangwa n’abayobozi banyuranye mu bijyanye n’ikoranabuhanga harimo icya Mark Zuckerberg washinze Facebook.

Yitabiriwe kandi n’abayobozi nka Satya Nadella uyobora Microsoft, Brian Krzanich wa Intel, Young Sohn wa Samsung, Tom Enders wa Airbus, Ginni Rometty wa IBM, Jean-Laurent Bonnafé uyobora Banki yitwa BNP Paribas, Stéphane Richard wa Orange, Hiroshi Mikitani wa Rakuten, Dara Khosrowshahi wa Uber n’abandi benshi bakomeye.

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe, Philbert Girinema

Posté le 24/05/2018 par rwandaises.com