Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise, yaje ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’Abanyafurika 50 bavuga rikumvikana.

Uru rutonde ngarukamwaka rukorwa na Jeune Afrique rugaragaraho abayobozi mu myanya itandukanye, ba rwiyemezamirimo, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abahanzi n’abakinnyi.

Iki kinyamakuru kivuga ko bitari byoroshye gutoranya abantu 50 mu basaga miliyari imwe batuye mu bihugu 54 bya Afurika, kimwe mu byagendeweho akaba ari uburyo bigaragaraza mu ruhando mpuzamahanga.

Hitawe cyane ku buryo bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter ndetse n’uko ibyo bavuze cyangwa bakoze byakirwa n’abantu bari hanze y’igihugu n’umugabane wa Afurika, n’uruhare rwabo mu ifatwa ry’ibyemezo bya politiki.

Mushikiwabo w’imyaka 56 wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 2009, azwi kuzamura ijwi rye mu gusobanura inzira nshya u Rwanda rwahisemo ndetse no kugaragaza ko Afurika ikwiye kwigira.

Uyu Munyarwandakazi rukumbi ugaragara kuri uru rutonde akurikirwa n’abantu ibihumbi 259 kuri Twitter, aho usanga byinshi mu byo ashyizeho benshi batangira kubitangaho ibitekerezo.

Mu gukora uru rutonde ikinyamakuru cyirinze gushyiramo abakuru b’ibihugu n’abafasha babo ndetse n’Abanyafurika batuye mu mahanga kabone n’ubwo baba bakora ibikorwa biteza imbere ibihugu byabo cyangwa umugabane wa Afurika muri rusange.

Kuri urwo rutonde, umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, ni we uri ku isonga.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-ku-mwanya-wa-gatanu-mu-banyafurika-50-bavuga-rikumvikana
Posté le 07/05/2018 par rwandaises.com