Perezidansi ya Kenya yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Uhuru Kenyatta azakira Perezida Paul Kagame; Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’Intumwa Yihariye ya Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, bazitabira inama ya 14 yiga ku mishinga y’umuhora wa ruguru.

Igitekerezo cy’iyi mishinga cyatangiye mu 2013, kigamije kwihutisha iterambere muri aka karere by’umwihariko haherewe ku iterambere ry’ibikorwa remezo, hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi mu karere.

Muri iyi nama izabera muri Safari Park Hotel i Nairobi, biteganyijwe ko aba bayobozi bazasuzuma ibimaze gukorwa ku myanzuro yafashwe mu nama iheruka yabereye i Kampala muri Uganda, muri Mata 2016.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Kenya, Manoah Esipisu, yagize ati “Mu mishinga y’ingenzi izagarukwaho cyane muri iyi nama ni uwa Gari ya Moshi, aho hari ibintu bikomeye bimaze gukorwa ndetse Kenya yo yarangije igice Mombasa-Nairobi itangira no kubaka igice Nairobi-Naivasha nacyo kigeze kuri 50%.”

Ku ruhande rwa Uganda, guverinoma y’icyo gihugu yasinye amasezerano n’ikigo China Harbor Engineering Company (CHEC) muri Werurwe 2015 ndetse hari gukorwa ibiganiro ku gutera inkunga uyu mushinga.

Yakomeje agira ati “Ku Rwanda, inyigo y’ibanze y’umuhanda wa gari ya moshi uva i Kampala ugana i Kigali yarangiye muri Mutarama 2018, mu gihe muri Sudani y’Epfo hacyigwa neza umushinga w’umuhanda Nimule-Juba, inyigo ikaba iteganyijwe kurangira mu Ukuboza uyu mwaka.”

Uretse Gari ya moshi, abakuru b’ibihugu n’intumwa yihariye ya Perezida Kiir bazanarebera hamwe ibimaze gukorwa mu iterambere ry’ikoranabuhanga n’uburyo bwo guhuza ikirere mu guhamagara ubu bukora mu Rwanda, Uganda na Kenya.

Hazanarebwa ibijyanye no gucukura peteroli, ibimaze gukorwa mu mishinga y’amashanyarazi no kuyahererekanya, igikorwa kiri gukurikiranwa na Kenya.

Esipisu yakomeje agira ati “Aba bayobozi bazanarebera hamwe intambwe imaze guterwa mu binjira n’abasohoka, ubukerarugendo, ubucuruzi, umurimo na serivisi; guhuza za gasutamo; ubufatanye mu by’ubwirinzi; ubufatanye mu mahoro n’umutekano no gufatanya mu micungire y’ikirere.”

Iyi gahunda yubuwe ikenewe

Hari haciyemo imyaka ibiri aba bakuru b’ibihugu badahura ngo baganire ku mishinga iteganywa, kuko inama yaherukaga yabaye ku wa 23 Mata 2016, i Kampala muri Uganda.

Nyuma y’umubano utari mwiza umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, rwagiye rushinja iki gihugu cy’abaturanyi bo mu majyaruguru kugira uruhare mu kudindiza imwe mu mishinga irebana n’umuhora wa ruguru.

Harimo aho ibihugu byiyemeje ko bigiye guhuza imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo bijye bihahirana mu rwego rw’ingufu. U Rwanda na Uganda byari byemeranyije ko wubakwa kuva Mbarara, Mirama ukagera Shango mu Rwanda.

Gusa ngo bitewe n’uko u Rwanda rwari rukeneye amashanyarazi kugira ngo ruteze imbere urwego rw’inganda, rwiyemeje gutera inkunga uwo mushinga wo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iva muri Uganda kugera ku mipaka yarwo ariko iki gihugu kibigendamo biguru ntege bituma nabyo bibyara agatotsi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo habaye inama y’abaminisitiri yateguraga inama iy’abakuru b’ibihugu izaba kuri uyu wa Kabiri. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe; Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka.

Mu ijambo yavuze ubwo iyi nama yafungurwaga, Gen. Kabarebe yavuze ko “nyuma y’ikiruhuko kirekire, Inama yiga ku mishinga y’umuhora wa ruguru yongeye kuba kandi ifite intego zikomeye”, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye kandi ruzashyira mu bikorwa imyanzuro izafatwa.

 

Perezida Kagame aheruka muri Kenya ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta mu mpera z’umwaka ushize
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-aritabira-inama-yiga-ku-mishinga-y-umuhora-wa-ruguru-i-nairobi
Posté par rwandaises.com