19-06-2018 – saa 19:40, Ferdinand Maniraguha

Sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, iritegura gusinya amasezerano ya miliyoni 300 z’amadolari yo gukodesha by’igihe kirekire indege eshatu, kugira ngo ikomeze kwagura ingendo zayo hirya no hino ku Isi.

Rwandair ifite indege 12 zijya mu byerekezo 26 hirya no hino ku Isi, ikaba iteganya kugura izindi ndege ebyiri nshya za Airbus A330 n’izindi ebyiri za Boeing 737 MAX.

Nk’uko The East African yatangaje, u Rwanda ruherutse kwandikira Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF) Christine Lagarde rusaba kongererwa inguzanyo, rugaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018 RwandAir izagura indege kugira ngo yagure ingendo zayo.

Bije nyuma y’aho Minisiteri Ishinzwe Ubwikorezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse guha RwandAir uburenganzira bwo gutangira gukorera ingendo muri icyo gihugu.

Ubusanzwe u Rwanda rwari rwemerewe kutarenza inguzanyo mvamahanga ya miliyoni 500 z’amadolari kuri sosiyete za leta ariko harenzeho miliyoni 87$.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko icyemezo cyo kwaka inguzanyo yo kugura izindi ndege cyaje nyuma yo kubona amahirwe mashya mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Yagize ati “Nubwo mbere twari dufite gahunda yo kugura indege ebyiri mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, twabonye andi mahirwe nyuma yo gufunga kw’imwe muri sosiyete z’indege z’i Burayi. Ubuyobozi bwa Rwandair bwihutiye kujya mu masezerano yo kugura izindi ndege.”

Yakomeje agira ati “Amasezerano yo kugura indege eshatu z’inyongera birashoboka cyane ko azasinywa mu 2018 kugira ngo zisimbure izindi ebyiri zishaje. Ku bw’ibyo guverinoma irasaba kongererwa inguzanyo ikagera kuri miliyoni 800$.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko RwandAir ishaka gukura mu kazi indege zo mu bwoko bwa Bombardier, ikagura izo mu bwoko bwa Boeing.

Ikigo gishinzwe indege muri Amerika (FAA) nicyo gisigaje guha RwandAir uruhushya rwo gukorera muri icyo gihugu, isuzuma ryacyo rikazarangira muri Nzeli uyu mwaka.

Muri 2015 RwandAir yahawe inguzanyo ya miliyoni 160 z’amadolari na Banki y’Ubucuruzi n’iterambere rya Afurika y’Amajyefpo n’Iburasirazuba (PTA Bank yahindutse Trade and Development Bank) kugira ngo ibashe kugura indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Airbus.

Muri iyi banki, Rwandair yari yarafashemo indi nguzanyo ya miliyoni 60 $ mu 2011, izarangiza kwishyura mu 2021.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.

Iyi sosiyete ifite gahunda yo gutangiza ingendo ndende nka Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibura muri Kamena 2019.

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-mu-rugendo-rwo-gushaka-amafaranga-yo-kugura-indege-nshya

Posté le 20/06/2018 par rwandaises.com