Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukora inshingano zabo za buri munsi barangwa no kuzuzanya na bagenzi babo kuko iyo bitabaye bityo, ikigamijwe kitagerwaho.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye abarenga ibihumbi bibiri bitabiriye Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yanemerejwemo urutonde rw’abakandida 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri.

Perezida Kagame yavuze ko abazahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite bakwiye kurangwa no gukurikirana ibikorwa, birimo ibya guverinoma. Ati “Icyo tugomba guharanira, tukongeramo ingufu ni uko izi nshingano zose zitagomba kugarukira mu mpapuro. Dushaka ko ibintu bikorwa, hakagira ibivamo bidufasha kugana no kugera aho twifuza.”

Yakomeje abwira 70 batoranyijwe kuzahagararira FPR Inkotanyi mu matora ati “ Twese tugomba kumva inshingano yacu yo guhindura imikorere tuganisha kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabwo ari ugukomereza aho abo muzasimbura bagejeje gusa, ni ukongera intambwe, n’imikorere myiza itugeza aho dushaka kugera […] Ntabwo ari ugukora gusa uko ibintu bisanzwe ’business as usual’. Ntabwo ari uko FPR ikora. Mwumve ko muhagarariye abanyarwanda. ”

Umukuru w’Igihugu yahwituye abagera mu Nteko bagatangira kwireba ku giti cyabo aho kureba inyungu z’abo bahagarariye aribo abanyarwanda. Abishimangira avuga ko ‘Ntawe ukwiriye kuba ’we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ’twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira’.

‘Nta muntu uri kamara’

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi Biro Politiki ko imikorere yo kudakurikiza igenamigambi ikigaragara ikwiye gucika burundu ahubwo abantu bagashyira imbere inshingano bahawe.

Ibi ngo bizajyana no gukorera hamwe kuri buri wese, bumva ko nta muntu wa kamara uriho. Ati “Inshingano dufite aho turi hose, nta muntu umwe uri kamara. Hari undi mukorana, hari uwo mwuzuzanya, iyo mudakoranye ntabwo ikigamijwe kigerwaho. Ibi iyo tubisuzuguye bigira ingaruka ku mikorere.”

“Tugomba kumenya ko duhagarariye abantu, abaturage. Abenshi tutazi, tutavugisha nibo batumye twicaye hano. Tugomba guhora tubatekerezaho. Nibo dukorera. […] Nta na rimwe dukwiriye gutezuka ku mico, imyifatire, n’imikorere bikwiriye kuba bituranga nk’abanyamuryango. Ibi nibyo bitugeza ku ntumbero yacu, ikuzuzwa neza uko tubyifuza.”

Perezida Kagame kandi yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutajya barebera mu gihe hari umwe muri bo ukora ibidahitse ahubwo abasaba kujya bahwiturana.

Ati “Igihe tubona abakora ibidahwitse muri twe ntitubabwire ngo tubahwiture, Umuryango wacu FPR waba ukora ibitari byo. FPR yatwigishije guhangara ibibazo tukabikemura. Tugomba guhangara n’abakora ibitari byo.”

 

 

 

 

Amafoto: Niyonzima Moise

Yanditswe na Philbert Girinema

Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 02:33
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-nshingano-dufite-nta-muntu-n-umwe-uri-kamara-perezida-kagame
Posté le 08/07/2018 par rwandaises.com