Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yashimye inkunga yagaragarijwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) byemeye gushyigikira kandidatire ye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Mushikiwabo aziyamamaza mu matora y’uyu muryango azabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, ushaka manda ya kabiri nyuma yo kuyobora iya mbere guhera mu 2014.

Tariki 28 Kamena 2018 Komite igizwe n’ibihugu 15 ishinzwe ibya kandidatire muri AU, niyo yabanje kwemeza ukwiyamamaza kwa Mushikiwabo. Ku wa 29 Kamena Inama Nshingwabikorwa ya AU nayo yarabyemeje.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize AU yabereye i Nouakchott muri Mauritania ku wa 1 – 2 Nyakanga 2018, na yo yashyigikiye bidasubirwaho kandidatire ya Mushikiwabo.

Nta wundi munyafurika wigeze agaragaza ko ashaka guhatanira uwo mwanya.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko yanyuzwe n’uko gushyigikirwa kwa kandidatire ye muri AU.

Yagize ati “Ndashimira cyane abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bashyigikiye kandidatire yanjye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie. Byankoze ku mutima.”

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Mushikiwabo umaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, icyifuzo cye cyo kwiyamamaza cyazamuwe muri uyu mwaka, ndetse gishyigikirwa n’ibihugu bikomeye muri OIF birimo n’u Bufaransa.

Uretse muri AU, ku wa 23 Gicurasi ubwo Perezida KAgame yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ashyigikiye kandidadire ya Mushikiwabo kubera ubunararibonye amuziho.

Ijwi ry’u Bufaransa kuri uyu mwanya rifite agaciro gakomeye kuko n’itorwa rya Michaëlle Jean mu 2014 ryaturutse ku gushyigikirwa gukomeye kwa Francois Hollande wayoboraga icyo gihugu.

Abasesenguzi bagaragaza ko muri iyi myaka u Bufaransa butabanye neza na Canada bishobora kuba ari nayo ntandaro yo kutongera gushyigikira Michaëlle Jean. Icyakora, na none Afurika igaragara nk’ifite ahazaza ha OIF hashingiwe ku mubare munini w’ibihugu bikoresha Igifaransa ifite, byongeye ikaba umugabane ufite urubyiruko rwinshi.

Umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIF washyizweho mu 1997.Kuva icyo gihe umaze kuyoborwa n’abantu batatu barimo Umunya-Misiri, Boutros Boutros Ghali; Umunya-Sénégal, Abdou Diouf n’Umugore w’Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha

Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 09:34
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-yakozwe-ku-mutima-n-uko-ibihugu-bya-afurika-byashyigikiye