Mukashyaka Joséphine wiciwe umugabo mu bitero bya FLN wa Rusesabagina, yandikiye ibaruwa ifunguye umuryango we, awusaba kureka gukomeza gukina ku mubyimba ababuriye ababo mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi by’uyu mutwe.

Mukashyaka ni umuturage wo mu Mudugudu wa Rwerere, Umurenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Umugabo we Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata akaba n’umurezi, yishwe mu bitero byagabwe n’Umutwe wa FLN mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata.

Icyo gihe usibye we hapfuye abandi babiri barimo uwitwa Maniriho Anathole wari ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata.

Muri iyo baruwa, Mukashyaka agira ati “Mfite agahinda gakomeye ko kubura umugabo wanjye, witaga ku rugo ndetse nashenguwe no kubona abana banjye baragizwe imfubyi.”

Iyi baruwa ya Mukashyaka yaje mu gihe umuryango wa Rusesabagina umaze iminsi wumvikana mu itangazamakuru mpuzamahanganga usaba ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’u Bubiligi, kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo uyu mugabo arekurwe.

Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina yakunze kumvikana avuga ko se ari umuntu mwiza, ndetse ko ari kurenganywa aho afungiye mu Rwanda kuko ngo nta cyaha na kimwe yigeze akora.

Aherutse gushyira hanze ibaruwa ifite umutwe ugira uti “The Letter We Can’t Send To My Father”, aho aba avugamo ko se ari intwari, umubyeyi w’abantu benshi batari abana be, n’umuntu uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko adashobora kuzira ibitekerezo bye.

Mu ibaruwa ye Mukashyaka yasubije Kanimba, amubwira ko nta bumuntu se afite kuko yamuvukije umunezero yahabwaga n’umugabo we, agatuma abana be baba imfubyi ariko ko we se Rusesabagina aho afungiye ari amahoro.

Ati “Carine, umubyeyi wawe ni muzima. Akurikiranywe n’inkiko ku byaha yakoze. Nibura wowe uzi aho aherereye ndetse ushobora kumusura muri gereza umunsi umwe mu gihe ubishatse. Ariko umugabo wanjye twabyaranye abana babiri yaragiye burundu.”

Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye yari umwarimu, akazi nanjye nkora ndetse umushahara twinjizaga niwo watungaga umuryango wacu mu buzima buciriritse. Yari afite imyaka 45 ndetse twari tumaranye imyaka 10 y’urushako, twari twarihaye intego yo kurera abana bacu neza no kubaha ibyo bakenera byose mu buzima bwabo. Ubu Fidèle ntagihari. Ubuzima bwarahindutse.”

Ubwo yitabaga urukiko mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Rusesabagina yemeye ko nk’umuntu wari Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD, yagize uruhare mu ishingwa rya FLN yagabye ibitero ku Rwanda.

Yabwiye umucamanza ati “Nk’uko nabivuze, FLN ntabwo twayikoze nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo yari uburyo nk’impunzi ziri hanze, twashakaga kwereka Umuryango Mpuzamahanga na Leta y’u Rwanda ko hari impunzi zibagiranye, zateshejwe agaciro, ziba mu nkambi za Zambia, Malawi, ziri kuzerera hirya no hino, kugira ngo zitekerezweho (attirer l’attention). »

Yakomeje avuga ko adahakana ko ibyo uyu mutwe wakoze ku butaka ari “ibyaha”. Mu iburanisha rya mbere, yari yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yicuza ibyo FLN yakoze.

Ati “Njye ubwanjye narabyicuje kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu.”

Mukashyaka yabwiye Kanimba ko atagomba gusabira se imbabazi dore ko we ku giti cye yemera uruhare mu byo yakoze. Ati “Ntacyo bivuze ku mbabazi usaba ubimutwerera, so yemeye ibyo yakoze. Ntushobora gushyigikira umuntu wiyemereye ko yakoze icyaha.”

“Umubyeyi wawe nkuko ubivuga yari intwari kuri wowe. Umugabo wanjye nawe yari intwari y’umuryango we. Yabyukaga buri gitondo ahangana n’ubuzima kugira ngo umuryango we wishime. Ariko kubera ibikorwa bya so, umugabo utaka ugaragariza Isi ko arengana ndetse ushimagiza, yatumye ibyishimo by’umuryango wanjye biyoyoka.”

Uyu mupfakazi akomeza avuga ko Rusesabagina uvugwa n’umukobwa we nk’umuntu urengera uburenganzira bwa muntu, atandukanye n’ufungiye mu Rwanda kuko we ari umugizi wa nabi, ufite intego yo “kwigwizaho imitungo no gushaka ubutegetsi binyuze mu kwica inzirakarengane z’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ashaka kugira ngo Isi yose imenye ukuri kwa nyako kuri Rusesabagina aho gukomeza kuyobywa n’abantu bamugira intwari atari yo.

Yavuze ko we n’abandi bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina, basanga gufungwa kwe ari ikintu cyiza kuko bazabona ubutabera ku bw’ubuzima bw’ababo babuze.

Ati “Twe nk’imiryango ifite agahinda y’i Nyabimata, twizera ko ari ikintu cyiza kuba Rusesabagina yaratawe muri yombi ndetse akaba ari kubazwa ibyaha yakoze. Twishimiye ko abarwanyi be bazabura inkunga, ndetse biduha icyizere ko nta bindi bitero bizongera gutwara abantu ababo.”

Ibitero bya FLN byagabwe mu Ntara y’Amajyepfo, usibye umugabo wa Mukashyaka wabiguyemo, byahitanye ubuzima bw’abandi icyenda barimo n’umwana w’imyaka 13. Abapfuye barimo Habarurema Joseph w’imyaka 25, Maniraho Anathole w’imyaka 33, Mukabahizi Hilarie w’imyaka 45, Mutesi Diane Jackeline w’imyaka 28, Niwenshuti Isaac w’imyaka 17, Nteziryayo Samuel w’imyaka 34, Niyobuhungiro Jeanine w’imyaka 23 na Sine Atete Ornella w’imyaka 13.

Usibye abapfuye, Umutwe wa FLN washinzwe na Rusesabagina, mu matariki atandukanye nko ku wa 3 Kamena, 19 Kamena, 1 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018 warasahuye, utwika ndetse wangiza n’indi mitungo myinshi y’abaturage.

Munyaneza Fidèle yishwe mu bitero Umutwe wa FLN wagabye mu Karere ka Nyaruguru ku wa 19 Kamena 2018 Maniriho Anathole (ibumoso) ari kumwe n’umugore we. Uyu mugabo yari Umuyobozi ushinzwe amasomo kuri Groupe Scolaire Nyabimata Mutesi Diane Jackeline w’imyaka 28 yishwe n’abarwanyi ba FLN bamurashe mu mutwe, mu itako ubwo yari avuye kwerekana fiancé we iwabo kuko bari hafi gukora ubukwe Niwenshuti Isaac w’imyaka 17 yishwe atwitswe ku buryo kumenya umubiri we byagombeye ko hakorwa ikizamini cya ADN Niyobuhungiro Jeanine w’imyaka 23 yishwe tariki ya 15 Ukuboza 2018. Yishwe arashwe mu rutugu ahita apfa. Icyo gihe yari mu rugendo agiye mu bukwe i Rusizi

Yanditswe na Kuya 5 Ukwakira 2020

https://igihe.com/amakuru