Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe impinduka mu miyoborere y’Isi muri iki gihe, hakimakazwa ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere riyibereye, kuko usanga hakiri ibihugu bimwe bishyiraho imirongo ibindi bigomba kugenderaho.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yitabiraga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York.

Yavuze ko insanganyamatsiko y’ibiganiro muri uyu mwaka ari ukubaka Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu ubereye bose. Ibi ngo bisaba ibihugu byose kwiyemeza gufatanya cyane cyane aho byagiye bikomeza kubura.

Yagize ati “Uburyo dukoresha uyu munsi mu miyoborere y’Isi ntabwo ari uburambye. Usanga bamwe muri twe aribo bashyiraho imirongo ngenderwaho ishingirwaho mu gucira abandi imanza, nyamara ingingo z’ibanze zitatugenga twese ku buryo bungana ntabwo tuba tuzihuriyeho.”

“Gukemura iyi ngingo y’ibanze mu buryo bw’imikorere yacu nibyo bizadufasha kugarura imikoranire n’ubufatanye kandi bikatwongerera icyizere mu miryango mpuzamahanga ifitiye akamaro ahazaza h’Isi yacu.”

Perezida Kagame ariko yatanze icyizere ko mu myaka iri imbere ibihugu bizakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Loni mu guteza imbere amahoro n’umutekano, uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, kurinda ibidukikije n’uburumbuke busangiwe.

Kagame yavuze ko nta handi ku Isi usanga bumva akamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse no gushyira hamwe nko muri Afurika.

Gusa ngo n’ubwo bimeze gutyo, Afurika yakomeje kubonwa nk’umugabane urimo amacakubiri no kudakorana, bituma idashobora gushyira imbere inyungu ibihugu biyigize bihuriyeho.

Yakomeje agira ati “Twatanze urufunguzo rw’ahazaza hacu, turuha abandi batabiduhatiye, ahubwo kubera kudakorana kwacu.”

Gusa yavuze ko ubu ibihe byahindutse, ndetse kuba imiyoborere ya kera ikomeje kugenda icika muri Afurika, byatumye yongera guha umwanya iby’ibanze kugira ngo yongere yisuganye kandi ihindure uburyo bw’imikorere

Yakomoje ku mavugurura agamije kuyifasha kwihaza no kwigira, aho ubu AU ifite ingengo y’imari iri munsi y’iy’umwaka ushize ku kigero cya 12% ariko ikigero cy’imigabane itangwa n’ibihugu kikaba cyariyongereye.

Inkunga ku Kigega cyahariwe gufasha AU muri gahunda zo kugarura amahoro nazo ubu ziri hejuru kuva iki kigega cyashyirwaho muw’1993, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibihugu bigize AU byashyize umukono ku Masezerano ashyiraho Isoko Rimwe rya Afurika.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Aya Masezerano namara gushyirwa mu bikorwa, umwanya Afurika ifite mu ruhando rw’amahanga mu bukungu n’ubucuruzi uzahinduka. Ubukungu buteye imbere n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika bizadufasha kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) bitarenze 2030.”

Ibihugu 49 nibyo bimaze gushyira umukono ku masezerano y’Isoko Rimwe rya Afurika.

Iri soko rusange nirimara gushyirwaho, Perezida Kagame avuga ko ibihugu bya Afurika bizatangira no kubona amahirwe mashya mu bufatanye hagati ya za leta n’abikorera.

Yakomeje agira ati “Afurika n’Isi yose muri rusange dukwiriye kwishyira hamwe tugakora ibikenewe gukorwa kugira ngo ingamba ziba zafashwe n’amasezerano yemeranyijweho bijye byubahirizwa.”

Iyi nama iri kubera i New York, ku wa 26 izibanda ku ngingo yo kurwanya igituntu nk’uko byemejwe n’ibihugu by’ibinyamuryango muri Gashyantare uyu mwaka.

Ku wa 27 Nzeri 2018 abakuru b’ibihugu bazasuzuma intambwe yatewe mu kwirinda no kugenzura indwara zitandura.

 

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, kuri uyu wa Kabiri

 

Perezida Kagame yavuze ko Afurika n’Isi yose muri rusange bikwiriye kwishyira hamwe bigakora ibikenewe

 

Perezida Kagame yavuze ko imikorere ya Afurika ya kera atari yo y’ubu

 

Perezida Kagame yicaranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Amafoto: Village Urugwiro

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-dukoresha-uyu-munsi-mu-miyoborere-y-isi-ntabwo-ari-uburambye-perezida

Posté le 26/09/2018 par rwandaises.com