• Connectez-vous
La Voix De La Diaspora Rwandaise de Lille
  • Accueil
    • Français
    • Kinyarwanda
  • Rwandanews
  • Communiqués
    • Officiels
    • Évènementiels
    • Nécrologie
      • Avis de décès
      • Hommage
  • Culture
    • Art
    • Histoire
    • Livres
  • Nous contacter

Sélectionner une page

Gen Kabarebe ahererekanya ububasha na Maj Gen Karasira yamwijeje kuzamuba hafi

23 Oct , 2018 | Kinyarwanda |

Gen Kabarebe ahererekanya ububasha na Maj Gen Karasira yamwijeje kuzamuba hafi

Gen Kabarebe ahererekanya ububasha na Maj Gen Murasira

Kuri uyu  wa Mbere ubwo Gen James Kabarebe yahererekanyaga ububasha na Maj Gen Major Albert Murasira yamwijeje gukorana bugufi kandi ngo ubufasha bwose buzakenerwa azabutanga. Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye mu Nyubako ya Minisiteri y’ingabo.

Wari witabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Let Gen Jacques Musemakweli, Gen Fred Ibingira umugaba mukuru w’inkeragutabara( reserve force) n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Nyuma yo guhererekanya ububasha Minisitiri mushya w’ingabo z’u Rwanda, Major Gen Albert Murasira yavuze ko azakomereza mu murongo n’ibikorwa by’uwamubanjirije.

Ati: “ Kuba muri iki gihugu dufite umutekano ni uko hari abaharaniye ko ugerwaho barimo ingabo, inzego z’umutakano n’abaturage muri rusange. Tuzakorana kandi n’abandi bihugu mu kugarura umutekano no mu bindi bihugu ku isi.”

Maj Gen Murasira abaye Minisitiri w’ingabo wa 20 kuva u Rwanda rwabona ubwigenge muri 1962.

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda niwe ushinzwe gushyiraho politiki zigenda ingabo, uko ingabo zitwara ndetse na gahunda z’ibikorwa byazo.

Gen Kabarebe yavuze ko azakomeza gukorana hafi na Min Murasira. Nawe yavuze ko azakomeza mu mujyo w’uwamubanjirije

Yashyizweho na Jean Pierre Nizeyimana22/10/2018

https://umuseke.rw/gen-kabarebe-ahererekanya-ububasha-na-maj-gen-karasira-yamwijeje-kuzamuba-hafi.html

Posté le 22/10/2018 par rwandaises.com

 

Partager:

Taux:

Le Rwandais Aimable Bayingana à la tête de la Fédération Internationale du Cyclisme.Précédent
Mushikiwabo yavuze ku nyungu zitezwe muri OIF n’uko azajya i Paris atikandagiraSuivant

Articles Similaires

Iby’ingenzi bikubiye mu gishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali

Iby’ingenzi bikubiye mu gishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali

6 septembre 2020

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside

13 mai 2019

26ème commémoration du génocide contre les Batutsi

26ème commémoration du génocide contre les Batutsi

8 avril 2020

Impinduka zazanwe n’Inama ya 16 y’Umushyikirano mu gihe hitegurwa iya 17

Impinduka zazanwe n’Inama ya 16 y’Umushyikirano mu gihe hitegurwa iya 17

11 décembre 2019

Laisser une réponse Annuler la réponse

Vous devez vous connecter pour publier un commentaire.

Archives

octobre 2018
L M M J V S D
1234567
891011121314
15161718192021
22232425262728
293031  
« Sep   Nov »

Conçu par Elegant Themes | Propulsé par WordPress

  • Connectez-vous