Inzozi za Mushikiwabo zo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa zabaye impamo ku wa 12 Ukwakira 2018, Abanyarwanda bizihirwa no kwakira inkuru nziza.

Mushikiwabo yatowe n’Abakuru b’Ibihugu bya OIF 40 bitabiriye Inama ya 17 ya OIF i Erevan muri Arménie. Yahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Abaye umugore wa mbere w’Umunyafurika uyoboye OIF n’uwa gatatu nyuma y’Umunyamisiri, Boutros Boutros-Ghali (1997-2002) n’Umunya- Sénégal, Abdou Diouf (2003-2014).

Inshingano ze azazitangira muri Mutarama 2019. Zimwemerera gukorana n’ibihugu 84 bigize OIF birimo ibinyamuryango byuzuye 54, bine byiyunze na 26 by’indorerezi.

Ibinyamuryango bifite uburenganzira bwo kwitabira inama za OIF, gutanga kandidatire ku myanya ihatanirwa, gusaba kwakira inama n’ibindi.

Mushikiwabo azibanda ku kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera OIF icyizere igirirwa no gusangizanya ubunararibonye.

Ibiro bye biri i Paris mu Bufaransa. Iki ni ikimenyetso ko Mushikiwabo wari umaze imyaka icyenda mu Bubanyi n’Amahanga bw’u Rwanda yakubaka umusingi w’umubano watangijwe na Perezida Kagame na mugenzi we, Emmanuel Macron muri uyu mwaka, umunsi ashyigikira byeruye kandidatire ye.

Umubano w’ibihugu byombi waranzwemo agatotsi kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF ni Umuvugizi wayo, ni we uyihagararira mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’ibikorwa bya Politiki.

Ashinzwe gutondekanya ibitekerezo by’ibanze mu bikorwa bihuriweho n’ibihugu bya OIF. Ibi bijyana n’isuzuma rireba niba imikoranire ihamye no kugenzura ko gahunda n’imirimo biteganywa biri mu mahoro.

Ayobora inzego eshatu zirimo Inteko za OIF, Inama ngarukamwaka z’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ihuriro rihoraho rigizwe n’Abambasaderi, rinasuzumirwamo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Mushikiwabo azanayobora Ikigo cyita ku muco, siyansi, ikoranabuhanga, ubukungu na gahunda z’imikoranire yemejwe.

Iki kigo gifite uruhare mu iterambere ry’Igifaransa (kivugwa n’abantu miliyoni 300 ku Isi), izindi ndimi n’umuco w’ibihugu by’ibinyamuryango.

Gifite icyicaro i Paris n’amashami muri Gabon, Togo na Vietnam.

Mushikiwabo w’imyaka 57 ni intyoza mu ndimi nyinshi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza avuga adategwa.

Mu nshingano ze harimo guteza imbere Igifaransa, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ibiganiro bishingiye ku muco, uburezi, umuco w’ubucuti n’ibindi.

Ni we ugena uko amafaranga agabanywa akagaragaza nuko azakoreshwamo.

Hagati ya 2010-2013, ingengo y’imari y’umwaka yageze kuri miliyoni 85 z’amayero, aho 75% yakoreshejwe muri gahunda za OIF zirimo kuzamura Igifaransa, gusangizanya umuco, demokarasi, uburezi n’urubyiruko.

Inama rusange ya OIF ya mbere Mushikiwabo azayobora izabera muri Tunisia mu 2020. Manda ya OIF imara imyaka ine ishobora kongerwa.

OIF watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bufaransa mu 1970.

 

Mushikiwabo agiye kuyobora Umuryango wa OIF mu myaka ine iri imbere
Yanditswe na Ishimwe Israel
Posté le  12