Perezida Paul Kagame yitabiriye umusangiro w’Inama y’Ubutegetsi bwa Mo Ibrahim Foundation wabereye i Londres mu Bwongereza ku wa 7 Ukwakira 2018.

Umukuru w’Igihugu unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye iyi nama yahuje abarenga 50.

Iganirirwamo ingingo zitandukanye ziganisha ku iterambere Afurika yifuza zirimo amavugurura ari gukorwa muri AU, amasezerano ashyiraho isoko rusange ryayo (AfCFTA) ndetse n’ imibanire n’imikoranire n’indi migabane y’Isi.

Iyi nama yayobowe n’Umuherwe w’Umunya- Sudani, Mo Ibrahim uyobora uyu muryango.

Yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland; abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa Botswana, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, Pedro Pires wa Cap Vert, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Ellen Johnson ni we uheruka kwegukana igihembo cya ‘Mo Ibrahim’ gihabwa abayoboye neza muri Afurika.

Yiyongereye ku bandi bagitsindiye barimo Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia (2014), Pedro Pires wa Cap Vert (2011), Festus Mogae wa Botswana (2008), Joaquim Chissano wa Mozambique (2007) na Nelson Mandela, wahawe icy’icyubahiro mu 2007.

Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation iyoborwa na Hosh Ibrahim. Igizwe n’abarimo Dr Mo Ibrahim wayishinze; Valerie Amos uharanira gukora ubuvugizi bw’ikiremwamuntu n’ibijyanye n’uburinganire akaba anayobora Kaminuza yo mu Bwongereza ya SOAS; Dr Salim Ahmed Salim uyobora akanama gatanga igihembo cya Mo Ibrahim; Umunyarwanda Donald Kaberuka wabaye Perezida wa karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) n’abandi.

Muri Mata 2018, mu Rwanda hateraniye Inama yiswe ‘Ibrahim Governance Weekend’ yibanze ku mirimo ikorwa muri serivisi za Leta mu kinyejana cya 21 muri Afurika: Aho zihurira n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi butanga umusaruro, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mirimo ya leta hagamijwe ko igendana n’icyerekezo cy’Isi.

 

Perezida Kagame aganira na Mo Ibrahim uyobora Mo Ibrahim Foundation

 

 

 

 

Umukuru w’Igihugu unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye iyi nama yahuje abarenga 50

 

Perezida Kagame aganira n’abayobozi bitabiriye iyi nama barimo Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia

 

 

Perezida Kagame ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, baganira n’umwe mu bitabiriye iyi nama

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto: Village Urugwiro

http://fr.igihe.com/index.php

Posté le 07/10/2018 par rwandaises.com