Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeza ko u Rwanda atari nk’ingunguru bakomanga ikavuga nk’irimo ubusa ko ahubwo Abanyarwanda bujuje ibintu by’agaciro kenshi mu gihugu cyabo kikaba kitarimo ubusa nkayo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri, hashimirwa Abarinzi b’Igihango muri gahunda yo kwimakaza ‘Ndi Umunyarwanda’, kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame wavuze ijambo mu masaha akuze y’umunsi yavuze ko u Rwanda hari ikirurimo gikomeye.
Ati: “U Rwanda ntabwo ari ingunguru nta nubwo rukwiriye kuba ingunguru. Hari ikirimo. Hari ikiturimo. Hari agaciro duha abantu, hari n’indangagaciro zituranga.”
Avuga ko mu myaka iyingayinga 25 ishize u Rwanda rwibohoye, icy’agaciro gakomeye abenegihugu bagize ari ubumwe kandi ko buri wese yagakwiye kwiyumvamo no gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda yemeza ko ifite ishingiro rikomeye.
Yashimiye by’umwihariko Abarinzi b’igihango batoranyijwe muri uno mwaka wa 2018, avuga ko bafite ibyo bigomwe ariko by’umwihariko bakemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga baharanira inyungu rusange.
Perezida Kagame kandi avuga ko Umunyarwanda nyawe agira icyo amarira abandi yaba ntacyo afite na we akaba ari ntacyo ari cyo.
Ati: “Kuba Umunyarwanda birimo iki? Biduha iki? Dore icyo nzana, dore icyo nzanira u Rwanda, dore icyo nzanira umuryango Nyarwanda. Niba ntacyo, ubwo nawe uri ntacyo.”
Dore Abarinzi b’igihango batoranyijwe mu mwaka wa 2018
- Musenyeri HAKIZIMANA Célestin
- MUKANDANGA Dorothée
- RUGAMBA Cyprien
- Umuryango AERG
Abitabiriye iri huriro, binyuze mu biganiro bitandukanye, barebeye hamwe uburyo uburezi n’uburere byahuzwa mu kugira umuryango igicumbi cy’indangagaciro zubaka Igihugu hashingiwe ku bibazo bitandukanye bigaragara mu muryango nyarwanda.
Hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’uno mwaka igira iti: “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango,” byagaragajwe ko hakiri ibibazo byinshi mu muryango kandi hakaba hakenewe ingufu za buri wese.
Madamu Jeannette Kagame uyobora iri huriro rihuza abagize Guverinoma n’abafasha babo, yashimangiye ko ryashinzwe rigamije kuba urutare rukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Yemeza ko urubyiruko rwagezweho n’ingaruka zikomeye zo kubura imiryango ariko ko ababyeyi bababaye hafi bazakomeza kubashyigikira ndetse anasaba abafite imiryango yagize uruhare mu mateka mabi yaranze u Rwanda kutabyitaho bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Yagize ati: “Mumenye ko nta gihemu mufitiye igihugu. Uwari we wese washaka kubarebera muri iyo shusho ntimukamuhe umwanya ahubwo mukomeze kwiyubakira u Rwanda mukoresheje amahirwe twahawe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu murushaho gushakisha amahoro arambye.”
Umuryango “Unity Club Intwararumuri” washinjwe muri Gashyantare 1996, ufite intego yo Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Yashyizweho na Ange Eric Hatangimana27/10/2018
Dieudonne MANIRAKIZA
UMUSEKE.RW
Posté le 28/10/2018 par rwandaises.com