U Rwanda na Afurika y’Epfo biri mu rugendo rugamije kuzahura umubano wabyo nyuma y’imyaka irenga itanu warajemo agatotsi kagejeje no ku kuba ubuhahirane butagikorwa neza kubera ibibazo bya viza.

Mu 2014 u Rwanda rwirukanye abadipolomate batandatu ba Afurika y’Epfo mu kuyisubiza nyuma y’aho iki gihugu cyari cyirukanye ab’u Rwanda. Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko indi mpamvu ari uko ‘Afurika y’Epfo icumbikiye abigometse bashinjwa ibitero by’iterabwoba mu Rwanda’.

Ibi byakuruye ibibazo mu mibanire y’ibihugu byombi kugeza ubwo kubona viza ku banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo bibaye ingorabahazi.

Muri Werurwe Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yatangaje ko ibiganiro ku kongera gukomorera abanyarwanda kubona viza biteganyijwe vuba.

Ati “Umubano mu bucuruzi n’imikoranire ku rwego mpuzamahanga no ku migambi yo guteza imbere Afurika twese hamwe uhagaze neza. Igisigaye ni ukongera gufungurira abanyarwanda viza yo gusura, gucuruza na Afurika y’Epfo. Byaratinze ariko twizera ko bizakemuka.”

Ambasaderi Karega ntiyatangaje igihe ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bombi bazahurira ngo baganire kuri iki kibazo kuko ‘nta munsi wari wunvikanwaho’.

Itabwa muri yombi rya Kayumba

Imwe mu mbogamizi iri mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ni abanyarwanda bahawe ubuhungiro ariko bafite umugambi wo guhungabanya igihugu cyababyaye.

Hashize iminsi mike hagiye hanze amakuru avuga ko u Rwanda ruri hafi kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zigamije gusaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa washinze umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amb. Karega yahamijwe ko izi mpapuro zizoherezwa muri Afurika y’Epfo nk’uko zoherezwa mu bindi bihugu birimo abanyarwanda bakekwaho ibyaha.

Ati “Impapuro ziroherezwa nibyo. Ni izisaba Afurika y’Epfo n’ahandi ku Isi abashinjwa ibyaha bya Jenoside n’indi migambi yo gutera no guhungabana umutekano nka Kayumba n’umutwe akuriye n’abafatanyabikorwa babo barimo FDLR, bafatanyije mu gutera za grenades mu 2010 i Kigali kandi bahorana imigambi y’iterabwoba ihora itahurwa indi ikaburizwamo.”

Amb. Karega yatanze urugero rw’imigambi mibi ku Rwanda ya Kayumba na bagenzi be aho yavuze ko muri Gashyantare 2012 babwiye ikinyamakuru cyitwa City Press cyo muri Afurika y’Epfo ko ‘bazakorera Ubuyobozi bw’ u Rwanda ibyo Gadhafi yakorewe’.

Kuki Kayumba adafatwa?

Karega yasobanuye ko Kayumba yiyerekana nk’umuvugizi wa buri munyarwanda uba hanze abita impunzi kandi harimo abagiye guhaha bakunda u Rwanda.

Ati “Ikibazo ba Kayumba babeshya byinshi bigatuma inzego rimwe na rimwe zijijwa.”

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bibona muri Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ari bake basize bakoze ibara mu Rwanda.

Ati “Ubu u Rwanda si igihugu gihungwa ahubwo turi mu ba mbere muri Afurika bafite abantu bake hanze kandi twacyuye hejuru ya 95% y’impunzi.”

“Ikinyoma cye ni ukuvuga ko u Rwanda ruyobowe nabi, ko abaturage batitaweho. Nyamara ibipimo mu nzego zose z’Isi zizewe byerekana byaba mu miyoborere, ubukungu, ubuzima kwita ku batishoboye kuzamura urubyiruko no kurwanya ubukene; u Rwanda ruri mu bya mbere muri Afurika. Ariko ntibahindura imvugo kubera inzigo n’ubusembwa bafite.”

Abanyarwanda bari impunzi muri Afurika y’Epfo bamaze gutaha ku bushake barenga 1000 mu myaka itanu ishize.

Ni mu gihe hari undi mubare munini w’abashora imari, abafite inzu n’imishinga mu Rwanda basura iki gihugu, bakitabira ibikorwa bihuza abanyarwanda nk’Umushyikirano.

Ati “Ntiwabagereranya yaba mu mibare, mu mico n’amatwara no kwigira n’izo ngerere Kayumba yifashisha akwirakwiza ibihuha ngo arakora politiki.”

Yavuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo uherutse kugirana ibiganiro na Kayumba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, amusaba ibitekerezo ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Sisulu yagize ati “Nahuye n’abanyarwanda bayobowe na Gen Nyamwasa, mu kubagaragariza ko tugiye kwinjira mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda tukaba twarifuzaga kumva ibitekerezo byabo nk’abantu b’impunzi mu gihugu cyacu, byari ngombwa ko tubanza kuganira nabo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yashimishijwe n’igisubizo yahawe na Kayumba wishimiye ko ‘bashyiriweho ayo mahirwe yo kuganira na Guverinoma y’u Rwanda’ kugira ngo ikibazo ku mpande zombi kirangizwe.

Ambasaderi Karega yavuze ko ari uburenganzira bwa Minisitiri Sisulu kuvugana n’impunzi bacumbikiye gusa ‘si igikorwa cyashingirwaho mu kunoza umubano w’ibihugu bitabanje kuganirwaho n’impande zombi’.

Abajijwe niba abona ibi bikorwa bya Sisulu bidashobora gusubiza irudubi umubano w’ibihugu byombi, yagize ati “Mu gihe tutaramwumva aganira n’u Rwanda ku byo abakuru b’ibihugu bavuze, nta mwanzuro twavuga ku gutungana k’umubano cyangwa gusubira inyuma”.

Ubuyobozi bwa Ramaphosa bwateye indi ntambwe

Kuva Cyril Ramaphosa yajya ku butegetsi, Guverinoma ye imaze gukora byinshi bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Amb. Karega asanga hari itandukaniro ugereranyije n’uko ubutegetsi bwa Zuma bwari bumeze nubwo Guverinoma ya Ramaphosa igifite byinshi byo gukemura mu gihugu.

Gusa ku mibanire n’u Rwanda, ngo hari impinduka zigaragara. Atanga urugero nko ku mpamvu zatumye kugeza ubu Kayumba Nyamwasa na bagenzi be badatabwa muri yombi.

Ati “Habaye impamvu nyinshi cyane ko Guverinoma ya mbere itabikozwaga.”

RNC ya Kayumba yavuzwe mu bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu 2013, uyu mutwe w’iterabwoba ushinjwa ko wateye grenade mu bice bitandukanye bya Kigali zigahitana inzirakarengane.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega
Yanditswe na Philbert Girinema
https://www.igihe.com/politiki/article/amb-karega-yavuze-ku-kibazo-cya-kayumba-viza-n-imikoranire-na-guverinoma-ya
Posté le 19/11/2018 par rwandaises.com