Iyi njyana ikomoka ku bantu bashyizwe ku ruhande mu burengerazuba bwa Kingston, Jamaica. Ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize iyi njyana ku rutonde rw’ibigize umurage wa muntu ku isi.

Ishusho ya Bob Marley hafi y'iwe muri Kingston, uyu afatwa nk'umwami wa Raggae nubwo ari injyana yariho na mbere y'uko abaho

Ishusho ya Bob Marley hafi y’iwe muri Kingston, uyu afatwa nk’umwami wa Raggae nubwo ari injyana yariho na mbere y’uko abaho

Iyi njyana ubusanzwe abayitangije n’abayikomeje kugeza ubu bayifata nk’ijwi ry’abibagiranye cyangwa abahejejwe inyuma.

Nyuma yaje no kuba injyana y’urukundo, amahoro, kwisanzura, ubutabera ari nabyo UNESCO yashingiyeho yumva ubusabe bwa Jamaica ko yajya kuri uru rutonde.

Muri iki gitondo, UNESCO yatangaje ko injyana ya Reggae kuva ubu ishyizwe kuri uru rutonde nk’injyana yafashije kandi ifasha abantu mu rugendo rw’ubuzima.

Olivia Grange Minisitiri w’umuco muri Jamaica yahise atangaza ko iyi ari intambwe ikomeye cyane ku gihugu cye no ku bakunzi b’iyi njyana.

Urutonde rw’ibigizi umurage w’isi rusanzwe ruriho ibintu bizwi cyane nk’Inyubako z’imitemeri ya Giza mu Misiri, inyubako y’agatangaza ya Taj Mahal mu Buhinde n’ibindi bintu bitandukanye birimo imbyino, indyo, n’ibikorwa bya muntu bizwi cyane mu bihugu binyuranye kandi bikeneye kurengerwa.

Kuri uru rutonde habaho kandi umurishyo w’Ingoma z’i Burundi.

U Rwanda narwo rukaba rwarasabye ko inzibutso enye (4)zikomeye ziranga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi zijya kuri uru rutonde rwa UNESCO.

Injyana ya Reggae igiye kuri uru rutonde mu gihe mu bihe bishize n’ubu yagiye yugarizwa n’izindi njyana ziyishamikiyeho zazanywe n’abasaga n’abagamije kuyisenya.

Jamaica yatanze ubusabe bwayo muri Nzeri uyu mwaka nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa UNESCO maze butangira kwigwaho.

Reggae ni injyana yatangiye kwamamara cyane mu myaka ya 1960 igaruka cyane ku Imana (Jah) na Ras Tafari uzwi nka Haile Selassie wahoze ari umwami w’abami wa Ethiopia aba Rasta bafata nka Messiah.

Jamaica yasabye ko Reggae ishyirwa kuri uru rutonde kugira ngo iyi njyana kugira ngo isigasirwe kurushaho.

Umuririmbyi Lucky Dube yararirimbye ngo; Reggae muri gereza, Reggae mu rusengero, abantu bose bakunda Reggae, ati  ‘No body can stop reggae’. Ubu yinjijwe mu murage w’isi.

Mu Rwanda hari abahanzi benshi basigasiye iyi njyana

Mu Rwanda hari abahanzi benshi basigasiye iyi njyana

UMUSEKE.Rw

Posté le 29/11/2018 par rwandaises.com